Imihigo yacu tuyihagazemo neza, nta muhigo ugomba kugwingira – Impamyabigwi Aldo Havugimana

Intore yo kumukondo Aldo Havugmana mu izina ry’Impamyabigwi yijeje ubuyobozi bw’itorero ry’Igihugu n’Inama nkuru y’itangazamakuru ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko uyu mwaka uzarangira nta muhigo utareswa.

Mu mahugurwa yateguriwe Impamyabigwi zigiye kujya ku Rugerero ruciye ingando hirya no hino muturere guhera kuri uyu wa 24 Mata 2019, Impamyabigwi Havugimana Aldo yagize ati ” Imihigo yacu tuyihagazemo neza, kandi turashaka gukomereza aho kugira ngo umwaka urangire nta muhigo ukiri mu mutuku, nta muhigo wagwingiye”.

Havugimana, yibukije ko Impamyabigwi zigomba kuba nkore neza bandebereho mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kuba Abarinzi b’ibyagezweho. Yibukije kandi ko mu mikorere n’imigirire y’Impamyabigwi hakwiye kuba Ukwihesha agaciro no kugaragaza ibigwi by’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yakomeje yibutsa Impamyabigwi ko zibomba guhora zizirikana ko ari Intumwa zidatenguha aho ziri hose. Ko zigomba kurangwa no kugaya no gushima icyiza ku mugaragaro, byose bigashingira ku Rwanda rwifuzwa kandi mu nyungu z’Abanyarwanda.

Impamyabigwi Aldo Havugimana yashimiye ubufatanye bukomeje kuranga Impamyabigwi n’Inama nkuru y’Itangazamakuru, Itorero ry’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Yasabye Impamyabigwi kuba abatanga umuti w’ikibazo aho kuba abatanga ahavunitse kurushaho.

Zimwe mu mpamyabigwi zitabiriye amahugurwa azitegurira gutumwa.

Peacemaker Mbungiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru yasabye Impamyabigwi zigiye gutumwa ku rugerero ruciye Ingando ko umusaruro wabo ugomba kugaragarira hose, kugaragariza ababatumye icyo bakuye mu itorero.

Mbungiramihigo Peacemaker/ ES MHC

Yibukije Impamyabigwi ko zishinzwe gukurikirana no guhamya ibigwi by’Abanyarwanda bose, ko igikorwa zitumwemo kizarushaho kumenyekanisha ibyiza by’itorero mu banyamakuru basaga 1000 bakorera mu bitangazamakuru bitandukanye.

Lt Col Migambi Mungamba Desire, umuyobozi wungirije w’itorero ry’Igihugu yasabye impamyabigwi kumenyekanisha ibikorwa uko biri kuko ngo hari byinshi bikorwa ariko ugasanga bitamenyekana. Yibukije Impamyabigwi ko mu gihe itorero ryakomera n’ubuzima bw’Abanyarwanda buzazamuka.

Lt Col Migambi / NIC

Lt Col Migambi, yabwiye Impamyabigwi anazibutsa ubutumwa Perezida Kagame akaba n’umutoza w’ikirenga yavuze ko “Urugerero ari ifumbire y’ubwenge, utarugiyemo aragwingira”. Yasabye buri wese guharanira gukora neza agatanga byose kugira ngo ibigiye gukorwa bikorwe neza.

Impamyabigwi zigiye gutumwa ku rugerero ruciye ingando zigizwe n’ibyiciro bibiri, aho ikiciro cya mbere kizagenda kuri uyu wa gatatu tariki 24 Mata 2019, kikazamara iminsi irindwi, mu gihe ikiciro cya kabiri kizagenda tariki 6 Gicurasi 2019 na cyo kikamara iminsi irindwi. Ibyiciro byose bizajya hirya no hino mu turere gukurikirana no gutangaza ibikorwa by’indi mitwe y’intore( Urugerero ruciye ingando).

 

Theogene Munyaneza / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →