Nsabimana Callixte uzwi nka Majoro Sankara ari mu maboko y’ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 30 Mata 2019 rwatangaje ko rwafunze Nsabimana Callixte Uzwi ku mazina ya Majoro Sankara wari umaze igihe atangariza ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye ko we n’abo bafatanije biteguye gutera u Rwanda ndetse ko banabitangiye.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB mu itangazo rwanyujije kuri Twitter yarwo rwatangaje ko rufunze Nsabimana Callixte uzwi ku mazina ya Majoro Nsankara wari umaze igihe we n’abo bafatanije bigamba ibitero byagiye bihitana abantu bikangiza n’ibintu bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda.

Uretse ibi bitero byagiye byumvikana ku butaka bw’u Rwanda ahanini mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe, Nsabimana Callixte( Maj Nsankara), yumvikanye kenshi avuga ko we n’abo bafatanije biteguye gutera no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ifatwa rya Maj Nsankara, ryemejwe kandi na Dr Richard Sezibera mukiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru kuri uyu wa 30 Mata 2019 ku kicari cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yavuze ko mu gihe cyavuba uyu Nsabimana Callixte uzwi nka Maj Sankara inzego zibishinzwe zizamushyikiriza ubucamanza.

Ubutumwa bwatanzwe na RIB kuri Twitter.

U Rwanda rutangaje ko rufunze Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma y’aho mu minsi mike ishize havugwaga amakuru y’uko yafatiwe mubirwa bya Komore akazanwa mu Rwanda, ariko rwirinze kugira icyo rubitangazaho mu buryo bweruye.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB, rwatangaje ko uyu Maj Nsankara rufunze yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho yanagiye yigamba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda. Ibi birimo, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →