U Rwanda rwafunguriye ibikamyo bitwara ibiremereye umupaka wa Gatuna

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu cy’ imisoro n’amahoro-RRA bwatangaje kuri uyu wa 07 Kamena ko guhera tariki 10 kugeza 22 z’ukwezi kwa Kamena 2019 ibimodoka byikorera ibiremereye( Ibikamyo) byemerewe gukoresha umupaka wa Gatuna mu buryo bw’agateganyo.

Icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro-RRA cyo kureka ibikamyo byikorera ibiremereye bikanyura ku mupaka wa Gatuna ni icy’agateganyo kizamara iminsi igera kuri 12.

Ubuyobozi bwa RRA, butangaza ko iki cyemezo cyafashwe by’agateganyo hagamijwe kureba ko imirimo irimo ikorwa kuri uyu mupaka ntaho yabangamira urujya n’uruza rw’abakoresha uyu mupaka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyari cyahagaritse amakamyo yacaga kuri uyu mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda bitewe n’imirimo yo kuwubaka nk’umupaka uhuje ibihugu bibiri ( U Rwanda na Uganda) One Sop Border Post.

Itangazo rya RRA.

Uyu mwanzuro wo guhagarika ibikamyo kunyura kuri uyu mupaka wakuruye impaka n’ibibazo hagati y’ibihugu byombi, aho Uganda yahise ishinja u Rwanda ko rwafunze umupaka, mu gihe rwo rwatangazaga ko nta mupaka wafunzwe, ko ahubwo hari ibikorwa byo kuwubaka ngo birusheho korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bihanyura.

Uhereye tariki 28 Gashyantare 2019, nibwo imodoka zitwaye ibicuruzwa zasabwe gukoresha umupaka wa Kagitumba bitewe n’ibikorwa by’ubwubatsi byakorerwaga ku mupaka wa Gatuna bitari kubangikanywa no kuwukoresha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →