Gakenke: Abantu 16 batawe muri yombi bakekwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ku mugoroba wa tariki 11 Ukuboza 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Kamubuga mu kagari ka Kidomo yafashe abaturage 16 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda, yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa kuko buriya bucukuzi bugira ingaruka nyinshi zirimo kwangiza ibidukikije, gutesha agaciro ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ndetse bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abacukura kuko ubutaka buba butapimwe bukaba bwabagwira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:“Bariya bantu nta cyangombwa na kimwe bari bafite kibemerera gucukura amabuye y’agaciro hariya hantu, bigeze guhabwa icyangombwa cyo kuyashakashaka muri kariya gace ariko nacyo cyataye agaciro mu mwaka wa 2018”.

CIP Rugigana akomeza avuga ko bariya baturage 16 hari umuntu urimo gushakishwa wabahaye akazi ko gucukura ariya mabuye y’agaciro.

Ati:“Hari umuntu bavuga ko yabahaye akazi ko gucukura hariya hantu kuko niwe wari warahawe icyangombwa cyo gushakashaka amabuye hariya hantu, icyo cyangombwa nicyo yahereyeho yiha uburenganzira bwo kuyacukura, arimo gushakishwa kugira ngo nawe ashyikirizwe ubutabera”.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko usibye ko gucukura amabuye y’agaciro utabifitiye ibyangombwa ari icyaha, bariya bantu barimo kwangiza ibidukikije ndetse barimo gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko ubutaka bw’ahantu bafatiwe bacukura buroroshye bwari kuzabagwira.

Yagize ati:“Mu Rwanda hari inzego zitanga ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, abatabifite baba bayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byongeye kandi bariya bantu barimo kwangiza ibidukukikije, aho twabasanze bacukura bari bararimbuye ibiti bihari ndetse basiba imigezi iyo barimo kuyungurura amabuye bacukuye”.

Abafashwe uko ari 16 bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu gihe hagishakishwa uwo bita umukoresha wabo wabahaye akazi.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →