Nyaruguru: Meya Habitegeko ati” Duhagaze neza ariko ntabwo duhagaze aho tugomba kuba duhagaze”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois mu kiganiro yagiranye na bamwe mu banyamakuru bakorera muri iyi ntara kuri uyu wa 05 Werurwe 2020, mu rugendo rufite insanganyamatsiko igira iti “Menya intara yawe”, yavuze kubikorwa nk’ubuyobozi bukora mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko nubwo nka Nyaruguru babona bahagaze neza mubyo barimo, ngo ntabwo baragera ahakwiye.

Urugendo rw’aba banyamakuru ku nsanganyamatsiko yarwo igira iti “Menya Intara yawe”, rugamije kuzenguruka uturere twose uko ari umunani tugize iyi Ntara, abanyamakuru baganira n’abayobozi muri buri karere ku iterambere n’ibikorwa bitandukanye bizamura kandi bihindura imibereho y’Umuturage.

Meya Habitegeko, avuga ko nk’uko ubuyobozi bw’Igihugu ari bumwe ndetse n’umurongo butanga mu cyerecyezo Igihugu kiganamo ukaba ari umwe, ngo ibikorwa biteza imbere abaturage usanga bitera imbere haba ahitwa mu mijyi ndetse no mucyaro.

Avuga ko nko guha abaturage umuriro n’amazi meza hari ibyakozwe kimwe no mu bindi bikorwa by’amajyambere hagamijwe kuzana impinduka nziza mu baturage. Gusa na none ahamya ko hakiri urugendo, ko aho bahagaze uyu munsi nubwo hashimishije ngo siho bakwiye kuba bari.

Ati “ Intambwe iterwa mu mujyi, iraterwa no mucyaro kuberako ubuyobozi dufite ni bumwe, icyerekezo ni kimwe, ibikorwa biteza imbere abaturage usanga bitera imbere haba mu mijyi haba no mu byaro. Ku mazi meza dufite intambwe twateye nubwo tutaragera 100%, yemwe n’amashanyarazi turacyafite intambwe yo gutera, ibikorwa remezo by’imihanda, bya Telecommunication( itumanaho), ubuhinzi umusaruro uragenda wiyongera mu karere, navuga ko muri rusange mu ijambo rimwe” Duhagaze neza ariko ntabwo duhagaze aho tugomba kuba duhagaze uyu munsi”.

Meya Habitegeko, akomeza avuga ko bagihatana kugira ngo bagere ku ntego, ko kandi bagihatana kugira ngo abaturage bave mubukene, bagihatana kugira ngo abaturage bagezweho Serivise Leta igomba kubagezaho, bagihatana kugira ngo Abikorera batere imbere n’ibindi byinshi avuga ko bigihari byo gukora nubwo ngo badahera kubusa.

Urugendo rw’aba banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo rwatangiye kuri uyu wa kane tariki 5 kugera kuri uyu wa gatanu Tariki 6 Werurwe 2020, babifashijwemo by’umwihariko n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →