Nyanza: Imiryango y’abarashwe na Polisi ntikozwa ibyo kubashyingura

Abantu babiri baherutse kuraswa na Polisi mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza ntabwo imirambo yabo irashyingurwa. Kuri uyu wa 03 Mata 2020, abo mu miryango yabo bashyikirijwe amabarurwa abasaba kugira uruhare mu kubashyingura banga kuyasinya. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko nta mpamvu zifatika bagaragaza, ariko kandi ngo bahawe iminsi itatu, nishira hazafatwa icyemezo kucyakorwa.

Amakuru agera ku intyoza.com aturutse mu baturage ndetse akemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi, aho aba baturage barasiwe kuwa 24 Werurwe 2020, ni uko imirambo y’abarashwe itarashyingurwa. Iracyari mu nzu y’uburuhukiro mu bitaro bya Nyanza, aho bene abantu banze kubashyingura, bakanga no kugira uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’ibitaro bibitse imirambo kubashyingura.

Bene imirambo, ngo bavuga ko ababarashe ari nabo bakwiye kubashyingura. Hari ngo n’umwe wasabye ko umwe muri aba babiri barashwe ( w’umusirikare) yajyanwa ahashyingurwa abasirikare i Kanombe, nkuko Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi yabitangarije intyoza.com nubwo ngo basanze bidashoboka.

Madame Niwemwana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi avuga ku kuba abaturage bene imirambo badashaka kubashyingura cyangwa se ngo banafatanye n’ubuyobozi mu ishyingurwa ryabo, yagize ati ” Ibaruwa bandikiwe n’Ibitaro bibasaba ko bagira uruhare mugushyingura abana babo, uwo twabonye ni umwe utarabashije kubyemera, undi ntawe twabonye kuko ntiyari ari iwe murugo, uwo si najya kumubeshyera kandi tutarigeze tubonana nawe”.

Akomeza ati ” Uwabyanze nawe, yavuze ko nyine nta bushobozi, nako ngo atagishaka ibyo ngibyo. Nta nubwo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko iyo abusaba twari kumufasha, nta n’ikibazo gihari twarabigerageje, ariko ubushake bwabo kuba batabishaka nyine ubwo ntabwo waforusa( wahatira) umuntu ikitamurimo”.

Gitifu, akomeza avuga ko iminsi bahawe (itatu) nirangira hazafatwa ikindi cyemezo. Avuga ko nyuma y’iyi minsi inzego zizareba ikigomba gukorwa gikwiriye. Ibitaro ngo byabahaye iminsi itatu izarangira kuri uyu wa mbere cyangwa kuwa kabiri, tariki ya 06-07 Mata 2020.

Avuga kandi ko ubuyobozi bwaganirije aba baturage, ntibabasha kubyumva, ariko ngo no mu gihe cy’iyi minsi itatu bazakomeza kubegera babaganirize.

Avuga kandi ati ” Ubufasha bwo twe turi tayari kububaha ahubwo ni uko batatugaragariza icyo bifuza. Ntabwo berura mubyukuri, impamvu mvuga ko baterura ni uko ntawatubwiye ati wenda icyo tubura ni isanduka ni mudufashe, icyo tubura ni imodoka ngo ituzanire imirambo ni mudifashe?. Uretse umwe wagaragaje ko ngo bakeneye ko bashyingurwa i Kanombe aho abandi basirikare bashyingurwa ariko ibyo byagaragaye ko bidashoboka”.

Iraswa ry’aba baturage babiri bivugwa ko umwe yari umusirikare, ryabereye mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza kuwa 24 Werurwe 2020. Aba baturage barashwe, bivugwa ko ngo bashakaga kurwanya Polisi ikitabara.

Soma inkuru yanditswe mbere kuri iri raswa hano: Nyanza: Abasore babiri barashwe na polisi barapfa

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →