Ethiopia: Umuhanzi Hundessa wishwe arashwe yashyinguwe, kwigaragambya birakomeza

Umuhanzi Hachalu Hundessa wari ukunzwe cyane muri Ethiopia kuri uyu wa Kane Tariki 02 Nyakanga 2020 yashyinguwe. Uyu muhanzi yishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa 29 Kamena 2020 n’abantu bataramenyekana. Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwe na nyuma yo kumushyingura irakomeje mubice bitandukanye by’Igihugu birimo no mugace ka Oromia avukamo aho yafatwaga nk’intwari.

Amatsinda y’abitwaje intwaro aravugwa ko ari kujagajaga mu murwa mukuru Addis-Abeba, yibasira abo mu bwoko buhanganye n’ubwa Oromo. Abantu bari hejuru ya 80 barimo n’abapolisi bamaze kwicwa mu myigaragambyo yakurikiye urupfu rwe.

Impamvu yatumye yicwa ntiramenyekana, ariko uwo muhanzi wari ufite imyaka 34 y’amavuko yari yaravuze ko yagiye akangishwa kenshi ko azicwa.

Indirimbo ze zibandaga ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwe bwa Oromo, bwa ba nyamwinshi mu gihugu. Zanifashishijwe kandi mu myigaragambyo yagejeje ku kwegura kw’uwari Minisitiri w’intebe Hailemariam Desalegn, mu mwaka wa 2018.

Abasirikare bagabwe mu murwa mukuru Addis-Abeba.

Mu murwa mukuru wa Ethiopia I Addis-Abeba, abantu umunani barishwe mu bikorwa by’urugomo byarimo no guturitsa ibisasu byinshi, nkuko umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri yo abivuga.

Uyu munyamakuru avuga ko ubushyamirane bushingiye ku idini no ku moko bwiyongereye nyuma y’iyicwa ry’umuhanzi Hachalu.

Byagenze gute mu muhango wo gushyingura?

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya Santu Demisew Diro, umupfakazi wa Hachalu, avugira muri uwo muhango ati: “Hachalu ntiyapfuye. Azaguma iteka mu mutima wanjye no mu mitima y’aba-Oromo babarirwa muri za miliyoni”.

Umuhango wo kumushyingura wabereye mu mujyi wa Ambo, urangaje imbere inkundura igamije ubwigenge bw’akarere ka Oromo.

Umuhango wo kumushyingura wabereye ku kibuga kiri mu gace Hachalu avukamo ka Ambo, mu burengerazuba bwa Addis-Abeba. Watangajwe imbona nkubone (live) kuri televiziyo y’abo mu bwoko bwa Oromo ya ‘Oromo Broadcasting Network television’.

Madamu Santu yagize ati: “Nsabye ko hubakwa urwibutso rwe i Addis aho amaraso ye yamenewe“.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, Kalkidan Yibeltal avuga ko icyo kibuga kituzuye kuko abaturage benshi bo mu mujyi wa Ambo bagumye mu ngo kubera umutekano wakajijwe nyuma y’iminsi harangwa ibikorwa by’urugomo.

Hari amakuru avuga ko abo mu bwoko bwa Hachalu bari bagerageje gucyerereza umuhango w’ishyingurwa rye ngo barindire ko umunyapolitike ukomeye Jawar Mohammed wo muri ubwo bwoko watawe muri yombi arekurwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →