• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Hamenyekanye ingano y’urukingo rwa Coronavirus ruzahabwa Afurika mu gihe ruzaba rwemejwe

Umwanditsi
September 4, 2020

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) rivuga ko urukingo rwa Covid-19 nirwemezwa ku ikubitiro Afurika izahabwa nibura doze miliyoni 220.

Ubwo uru rukingo ruzaba ruhawe Afurika, aba mbere bazakingirwa byihutirwa ni abakozi mu nzego z’ubuzima bita ku barwayi hamwe n’amatsinda y’abantu bageramiwe nk’uko Richard Mihigo ushinzwe porogaramu za OMS muri Afurika abivuga.

Avuga ko gutanga uru rukingo bizashingira ku mubare w’abaturage ba buri gihugu. Avuga kandi ko ibihugu byose 54 bya Afurika byamaze kugaragaza ko bikeneye urukingo rwa Covid-19. Afurika ituwe n’abantu barenga miliyari 1.3.

Ishyirahamwe ry’abakora bakanatanga inkingo ku isi ryitwa COVAX, rigamije gufasha kubona no gukwiza mu buryo budasumbanya inkingo zingana na doze miliyari ebyiri bitarenze impera za 2021.

Iri shyirahamwe rifite inkingo icyenda zakozwe z’iyi virusi ubu ziri ku rwego rw’igerageza rya nyuma ku isi. Ebyiri muri izo nkingo nkuko BBC ibitangaza, ziri kugeragerezwa muri Afurika nk’uko bivugwa na Richard Hatchett ukuriye Coalition for Epidemic Preparedness Innovations (CEPI).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga