Muhanga: Haciwe amarenga ku bibanza bitubatse byiswe amatongo bigaragara mu mujyi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent araburira abafite ibibanza bimaze iminsi bitubatswe, ko nta mwanya bigifite muri uyu mujyi utangiye kuzamurwamo amazu maremare agomba kuwurimbisha ukaba mwiza kurushaho.

Mu kiganiro uyu muyobozi yahaye Umunyamakuru wa intyoza.com avuga ko hamaze igihe kirekire hategerejwe igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi kandi cyubakiye ku bitekerezo by’abaturage ari nabo bafite uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Visi Meya Kayiranga, asaba abaturage kuzashyira mu bikorwa ibikubiye muri iki gishushanyo bakirinda gusobanya n’amategeko kugirango batazavuguruza bimwe mu bitekerezo ubwabo bitangiye.

Yagize ati” Turifuza ko iki gishushanyo nikimara kuboneka abaturage bazahita batangira gukoresha ubutaka bwabo bijyanye n’icyerekanwa nacyo kugirango twirinde kukivuguruza kandi aribo bitangiye ibitekerezo by’ibyo bakeneye”.

Akomeza avuga mu byumweru bitatu kompanyi yatsindiye isoko ya SABANA izaba yakizanye kigashyikirizwa ibiro by’Inama Njyanama y’akarere ikacyemeza kigatangira gukoreshwa kuko cyaraje abaturage bagitangaho ibitekerezo gihabwa ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority,RHA) hagamijwe kureba icyo basaba iyi kompanyi ifite iri soko kugira ibyo ihindura.

Yagize ati” Mu byumweru 3 haraba habonetse igishushanyo mbonera cy’uyu munyi kigomba gushingirwaho kugirango abantu bubake kuko hari abahagaze kubera gutinda kw’iki gishushanyo ariko abaturage nibo bitangiye ibitekerezo, bazirinde kunyuranya n’icyo kivuga hagamijwe kugishyira mu ngiro”.

Akomeza ati” Kompanyi ya SABANA irimo kugikora yarakizanye gitangwaho ibitekerezo gishyikirizwa ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire kugirango kirebe ibijyanye n’amategeko niba byarubahirijwe kiraboneka vuba abantu batangire kubaka bagishingiyeho”.

Mu nama yabaye mu kwezi kwa Mutarama 2020 yahuje abafite ibibanza bitubatse muri uyu mujyi, bagaragaje ko muri bo hari abafite ubushobozi buke bakwiye kuba babihanganiye bagashaka amafaranga yo gutangiza iyi mishinga ishobora kuzaba migari ugereranyije n’ibibanza bihari nuko bingana, ariko hahise hazamo icyorezo cya COVID-19 ibintu byose bisubira hasi.

Kuki igishushanyo cyatinze kuboneka?

Iki gishushanyo cy’umujyi wa Muhanga cyatangiye gukorwa mu ntangiriro za 2018 ariko kugikora bigenda biguru ntege kugera naho kikimara kuza kompanyi ya SABANA izana umushinga basanze mu mujyi rwagati barahageneye ubuhinzi ndetse ibijyanye n’imiturire bijyanwa mu bishanga bituriye uyu mujyi bahita basabwa kubihindura bagendeye ku makuru bahawe hagamijwe kunoza imiturire myiza.

Ku bijyanye n’amategeko, avuga ko uwahawe cg ufite ikibanza kirengeje imyaka 3 kitarubakwa ashobora kucyamburwa cyangwa kigatezwa cyamunara n’ubuyobozi kigahabwa ababifitiye ubushobozi bakabyubaka.

Nubwo havugwa ibi, hari urugendo rurerure rwo kubaka ibi bibanza no kuzahura imiturire igaragara ko iri mu kajagari cyane mu gice cya Ruvumera, Gahogo na Nyabisindu, aho hashobora kuzasaba amafaranga menshi nk’ingurane kugirango hatunganywe, hacibwemo imihanda (Expropriation).

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Haciwe amarenga ku bibanza bitubatse byiswe amatongo bigaragara mu mujyi

  1. sam May 14, 2021 at 5:35 am

    muzatubarize Rssb imamvu itubaka ikibanza cyayo kdi cyimaze igihe

Comments are closed.