Nyanza-ILPD: Minisitiri Busingye yasabye abiga amategeko kutajenjeka mu kazi no kubaha amahame abagenga

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye, ubwo kuri uyu wa 14 Kamena 2021 yaganiraga n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko( ILPD), yabibukije ko badakwiye kujenjeka, ko imikorere yabo igomba kugendera ku mahame y’umwuga bigishwa, bityo bagateza imbere umugabane wa Afurika mu bijyanye n’amategeko.

Mu kiganiro yahaye aba banyeshuri, yabibukije ko ibyo bazakora byose bigomba gushingira ku mahame ngengamyitwarire igomba kuranga abize n’abakora mu bijyanye n’ubutabera hagamijwe kuzamura icyizere bagirirwa n’abaturage baho bakomoka.

Abanyeshuri muri ILPD baganira na Minister Busingye.

Yagize ati” Icyingenzi ni uko tudahuzwa n’imico y’aho dukomoka, ariko mugomba kumenya ko hari ibyo duhuriraho bityo ibyo muzakora bikagomba gushingira ku kuzamura icyizere mu baturage mubafasha mu bibazo bafite birebana n’amategeko atugenga twebwe nk’abanyamategeko”.

Minisitiri Busingye, yongeyeho ko nubwo “dukomoka mu bihugu bitandukanye ndetse n’imico itandukanye” ntabwo mu kwiye kwirara kuko ibyo mukora bigomba gushingira ku bumenyi mufite mwahawe, nibwo bukwiye kubageza ku bunyamwuga mwatojwe kuko aya mahame akwiye kutugenga.

Ati” Nibyo koko tuva mu bihugu bitandukanye ndetse tunafite imico itandukanye, ariko aya mahame yacu tugomba kuyakurikiza, nti tugomba kwirara kuko ibyo dukora bigomba gushingira ku bumenyi twahawe. Dufite amahame twese agomba kutugenga nk’abakora mu butabera, bityo bigatuma abatugana baza batishisha kuko bazaba badufitiye icyizere nyacyo kuko ibyo dusabwa gukora twabikoze kinyamwuga”.

Yakomeje ababwira ko ibyo bazakorera abaturage b’ibihugu bakomokamo bishobora gutuma umugabane w’Afurika uba intangarugero bivuye mu kubaha amahame agenga umwuga ndetse bakubahiriza amategeko y’ibihugu bakomokamo bityo ibyiza ntibihore byitezwe ku bandi kandi nabo babishobora.

Minisitiri Busingye ati” Ntabwo dukwiye guhora dutegereje abandi kandi tunabatezeho ibyiza ngo nuko aribo twizeye. Ibyo muzakorera ibihugu byanyu mukomokamo nibyo bizafasha uyu mugabane wacu kwibonera ubutabera nyabwo tugendeye ku mahame atwinjiza neza mu mwuga wacu”.

Minisitiri Busingye, yasabye aba banyamategeko kubaka icyizere mu baturage ariko kandi bubahiriza amahame y’umwuga.

Muri iri shuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), ubu higamo abanyeshuri basaga 131 bakomoka ku mugabane w’Afurika, aho bari kwiga amezi 6 bakaba bazasoza amasomo yabo mu kwezi gutaha kwa Nyakanga babone kujya mu kazi aho bakomoka.

Aba banyeshuri bitegura gusoza amasomo yabo, bakomoka mu bihugu birindwi (7) birimo; Kenya, Rwanda, Ghana, Gambie, Sierra Leone, South Sudan na Cameroun ifitemo abanyeshuli benshi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →