Kamonyi: Ahazwi nko mu Gaperi imodoka yishe umwana w’imyaka 5 wavaga ku ishuri

Ahagana ku i saa munani zo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Musambira imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Pulake RAF 296 F yavaga Muhanga yerekeza Kigali, igonze umwana w’umuhungu w’imyaka 5 y’amavuko arapfa. Yari avuye ku ishuri ry’inshuke mu kigo cy’ishuri ribanza rya Musambira.

Umwana wagonzwe n’iyi modoka yitwa Imanashimwe Prince mwene Theogene na Mama we witwa Mukanyandwi Niyonkuru Aline. Umushoferi wamugonze yitwa Harindimana Evalid, yahise yishyikiriza Police sitasiyo ya Musambira.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko amakuru y’iyi mpanuka ari impamo, ko kandi uyu mwana atabashije kubaho.

Isoko y’amakuru yizewe agera ku intyoza.com ihamya ko nyuma y’iyi mpanuka, abahageze bwa mbere babonye shoferi ayabangira ingata bagira ngo aracitse ariko baza kumva ko yishyikirije Polisi ya Musaambira.

Abageze aho iyi mpanuka yabereye, babwiye intyoza.com ko Umurambo w’uyu mwana wamaze umwanya mu muhanda ariko nyuma uza kuhakurwa ubwo Polisi yahageraga, ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma. Ababyeyi ba Nyakwigendera babimenyeshejwe ndetse bageze aho impanuka yabereye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →