Umugabo yafashe abapangayi be 15, abasonera umwenda kubera Covid-19

Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, aho Miliyoni z’abantu ziri mu bihe bigoye by’ubukungu, bamwe mu baba mu nzu bakodesha bakaba bagowe no kwishyura aho baba, Umugabo wo muri Kenya witwa Michael Munene yigomwe amafaranga y’amezi ane ku bapangayi 15, anarengaho afasha abadafite ibyo kurya muri bo.  

Leta z’ibihugu nyinshi ziri kurwana no gufasha abaturage bazo muri ibi bihe bigoye byazanwe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi. Uretse Leta, hari n’abantu ku giti cyabo bafite umutima w’urukundo n’ubumuntu mu gufasha bagenzi babo kugerageza gusunika iyi minsi igoye.

Bwana Munene, umuturage w’Igihugu cya Kenya ufite abapangayi 15 bakodesha inzu ze, ubu yahisemo kubasonera ubukode bw’amezi ane ndetse abadafite ibiribwa muri bo babikeneye cyane arabibaha.

Munene, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Maranye igihe kinini n’abapangayi banjye, benshi muri bo bakora ubucuruzi buciriritse, imirimo yo gupagasa, n’abarimu mu mashuri abanza, ni abantu binjiza amafaranga macye. Igihe rero iki cyorezo cyateraga nabonye ko bari kugorwa cyane, nanjye ntekereza icyo nabafasha kuko tumaranye igihe kinini, bamwe ndetse imyaka 10”.

Muri Kenya hari ba nyir’inzu bamwe bagiye bazikuraho imiryango cyangwa ibisenge kuko abazikodesha bananiwe kubishyura muri ibi bihe bikomeye, kandi batanabashije kwimukira ahandi.

Michael Munene, avuga ko kera na we agikodesha yajyaga ahura n’ingorane nk’izi zo kubura ubwishyu ba nyir’inzu ntibamworohere, ubu yiyemeje kutamera cyangwa se ngo agire nka bo.

Ati: “…Hari n’igihe bamfungiranaga mu nzu kuko nananiwe kwishyura, rero ndumva neza ibibazo barimo byo kutabasha kunyishyura. Narabahamagaye dukorana inama, ndababwira nti, ‘kuva ubu ndashaka ko mushyira imbaraga mu kubona ifunguro ry’imiryango yanyu n’iby’ibanze mukenera, ayo mwanyishyuraga muyaguremo ibyo mukeneye”.

Bwana Munene yasoneye abakodesha inzu ze ubukode bw’ukwezi kwa gatanu, ukwa gatandatu, ukwa karindwi n’ukwa munani y’uyu mwaka wa 2020.

Kugeza ubu muri Kenya abantu 14,168 bamaze kwandura coronavirus, muri bo 250 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →