Kamonyi: Polisi ikomeje guhiga bukware abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge

Abakora, abacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge mu karere ka kamonyi, bakomeje guhigwa bukware na Polisi ngo bashyirwe imbere y’amategeko ku bw’ibikorwa bakora bitemewe n’amategeko.

Mu gikorwa cyo guhangana no kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, ikomeje umukwabu wo guhiga bukware abakora bakanacuruza ibiyobyabwenge muri aka karere.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Kanama 2016, mu murenge wa Nyarubaka akagari ka Kambyeyi umudugudu wa Kabungo, ku mugabo witwa Kayitare Deny hafatiwe amajerekani umunani ya Milase ikorwamo kanyanga hanafatirwa bimwe mubikoresho yifashisha akora iyi nzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge kubutaka bw’u Rwanda.

Aya ni amwe mu mashashe arimo kanyanga yafashwe, ayo mafaranga ni ayagurwaga kanyanga gusa yo ntari mubyangijwe.
Aya ni amwe mu mashashe arimo kanyanga yafashwe, ayo mafaranga ni ayagurwaga kanyanga, gusa yo ntari mubyangijwe.

Polisi, ntabwo yabashije guta muri yombi uyu mugabo Kayitare yahigaga kuko yayicitse agatoroka, uretse uyu mugabo kandi, Polisi yafashe Kanyanga amashahse  atanu kuwitwa Mugabe Charles ariko basanga izindi yaraye azigurishije, uyu nawe ntibabashije kumuta muriyombi kuko yabatorotse.

Abaturage bari ahakorewe igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bareba nyuma baganiriye na Polisi.
Abaturage bari ahakorewe igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bareba nyuma baganiriye na Polisi.

Nyuma y’igikorwa cy’umukwabu cyari kimaze kuba cyo guhiga abakora ibi bikorwa byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge nubwo batabashije guta muri yombi ababikora, Polisi yamennye ibyafashwe abaturage bareba iboneraho no kubigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, irabaganiriza ibakangurira kujya batanga amakuru kubantu babikora cyangwa aho bikorerwa, inabasaba kubyirinda kuko byangiza ubuzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →