Umuryango CARSA wibukije umukoro urubyiruko rufite mu kuba ba Mahoro b’u Rwanda

Mu bikorwa biganisha ku iterambere n’Amahoro arambye, urubyiruko rusabwa kugaragaza uruhare bwite rwarwo bivuye mubitekerezo byarwo aho gutekererezwa.

Mu biganiro umuryango CARSA wagiranye n’abanyeshuri n’abarezi b’ibigo by’amashuri bitandukanye kuri uyu wa 20 Nzeli 2016 bikabera mukigo cy’ishuri ryisumbuye rya Ecose Musambira, uyu muryango wagarutse kuruhare rwa buri wese mu kubaka Amahoro n’iterambere rirambye, ibiganiro bahuje n’umunsi mpuzamahanga w’amahoro ku Isi.

Mbonyingabo Christophe, umuyobozi w’uyu muryango yagize ati:” Urebye uruhare urubyiruko rugira hirya no hino mu bihugu bitandukanye mu gusenya ibyubatswe abantu bashyizemo imbaraga nyinshi, ntabwo twavuga ko mu Rwanda tudakeneye gushyira imbaraga murubyiruko”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko rukangurirwa gukomeza kubakira k’umusingi uhari w’amahoro n’iterambere u Rwanda rufite, bakubakiraho bagakomeza kuba ba Mahoro b’u Rwanda.

Urubyiruko ngo rugomba kumenya gukemura amakimbirane bitanyuze mukubanza gusenya no kwangiza. Bahereye mubusore bwabo, urubyiruko kandi ngo rugomba gukura rwitoza indangagaciro z’amahoro, z’abantu bubaka amahoro kandi bazi gukemura amakimbirane.

Umuyobozi wa CARSA ibumoso, iburyo Tuyizere Thadee Umuyobozi w'akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere.
Umuyobozi wa CARSA ibumoso, iburyo Tuyizere Thadee Umuyobozi w’akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.

Mu mirenge 12 igize uturere twa Kamonyi na Muhanga, uyu muryango wa CARSA ukoreramo mu ntara y’amajyepfo, wagiye ufasha ibigo by’amashuri bitandukanye mu gushyiraho amahuriro (Clubs) agamije kubaka amahoro n’iterambere birambye.

Uwimana Selaphine, umwe mubanyeshuri babarizwa mu ihuriro (Club) y’amahoro, yatangarije intyoza.com ko kujya muri iri huriro byamugiriye akamaro gakomeye cyane.

Agira ati:” nize byinshi, nshobora gufasha abantu gukemura amakimbirane, mbasha gusesengura impamvu amakimbirane yabaye, nshobora kunga abantu bafitanye amakimbirane kandi nshobora kugira inama urubyiruko bagenzi banjye uburyo bakwiremamo amahoro ya nyayo bakavana mu mitima yabo amahoro ya ntayo”.

Uyu munyeshuri, avuga kandi ko imwe mu mpamvu itera urubyiruko kujarajara cyangwa kudatuza ngo bahagarare hamwe biterwa na bamwe muribo bagendera kucyo yise “Ibitekerano” ibyo babwirwa, bumva bakabyishyiramo kandi batabifitiye gihamya, mbese ibyo bo ubwabo batitekerereje. Ibi bikiyongeraho kuba muribo nta mahoro bafite kubera imiryango babayemo cyangwa abo bagendana babi.

Inzego zitandukanye zari zitabiriye gahunda y'ibi biganiro.
Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zari zitabiriye gahunda y’ibi biganiro.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye CARSA nk’umufatanyabikorwa mubikorwa byo gufasha kubaka amahoro. Yakanguriye urubyiruko kurushaho kuba koko imbaraga z’igihugu baharanira kubaka amahoro arambye n’iterambere rirambye.

Tuyizere yasabye urubyiruko ati” Mube ba Mahoro y’u Rwanda, mube mahoro murugo iwanyu, mube mahoro ku ishuri, mube mahoro aho mugiye hose mu kubaka Amahoro n’iterambere rirambye”.

Uyu muryango CARSA, uretse kuba uri gushyira cyane imbaraga murubyiruko urukangurira kuba ba Mahoro no guharanira kuba umusemburo w’amahoro n’iterambere rirambye, wahereye mu babyeyi n’abakuze aho wafashije mu kunga no gufasha kubana neza mu miryango yagize uruhare mu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abayikorewe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →