• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Iraswa rya Me Ntabwoba Nzamwita Toy ryahagurukije bagenzi be bashaka ukuri n’ubutabera

Umwanditsi
January 1, 2017

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwahagurukiye gushaka kumenya ukuri no gusaba ubutabera ku iraswa ryaviriyemo urupfu mugenzi wabo Nzamwita Toy warashwe na Polisi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda intyoza.com yaboneye kopi, riragaragaza ugushaka kumenya byimbitse ibijyanye n’ukuri ku iraswa ryaviriyemo urupfu rwa mugenzi wabo Me Ntabwoba Nzamwita Toy warashwe na Polisi mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 30 ukuboza 2016.

Muri iri tangazo ry’urugaga rw’abavoka ryashyizweho umukono na Amida Ruraha ukuriye abandi mu nama y’urugaga, rigaragaza ko bababajwe no kuba mugenzi wabo yavukijwe ubuzima ariko kandi bakagaragaza ko bagiye guharanira ko ukuri n’ubutabera ku rupfu rwe bigerwaho.

Bimwe mu bikubiye mu itangazo ry’urugaga rw’abavoka, biganisha ahanini ku byo Polisi yatangaje nyuma y’urupfu rwa Me Nzamwita Toy no gusaba iperereza ryihuse ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Bagira bati:” Itangazo rya Polisi y’Igihugu rivuga ko yagonze Bariyeri ( Roadblock) agenda ku muvuduko ukabije ndetse ashaka kugonga umupolisi wamuhagarikaga, aho guhagarara arakomeza umupolisi nawe akarasa imodoka ashaka kuyihagarika ariko aranga akomeza kugenda abamuhagarikaga nabo bakomeza kurasa imodoka ari nabyo byavuyemo kumurasa akitaba Imana.

Inama y’urugaga yihutirwa yateranye uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2016, imaze kubona iri tangazo tumaze kuvuga haruguru yasanze hari amakuru menshi akenewe iri tangazo ritagaragaza, akaba ari nayo mpamvu yasabye ubuyobozi bukuru bwa Polisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa mugenzi wacu, no gusaba ko iperereza ryakwihutishwa kugira ngo uwabigizemo uruhare ashyikirizwe ubutabera.”

Inama y’urugaga ibabajwe n’uburyo mugenzi wacu yavukijwe ubuzima, tugasanga ataribwo buryo bwagombaga gukoreshwa kabone niyo haba hari amategeko y’umuhanda atarubahirijwe nkuko bivugwa mu itangazo twavuze haruguru”.

Inama y’urugaga irizeza abavoka bose ko itazahwema guharanira ko ukuri n’ubutabera ku iyicwa rya mugenzi wabo kugerwaho. Iyi nama kandi yanaboneyeho kwihanganisha umuryango w’abavoka bose muri rusange n’umuryango wa Nyakwigendera Me Nzamwita Toy by’umwihariko.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga