Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko, urukiko rwo mu bufaransa i Valence rwamukatiye igifungo cy’amezi 18 harimo atandatu asubitse azira gutwika umwana we w’umuhungu wasomanye n’umwana w’umukobwa w’inshuti z’umuryango.
Umugabo w’imyaka 31 mu gihugu cy’ubufaransa yakatiwe n’urukiko rw’ i Valence igifungo cy’amezi 18 harimo amezi atandatu asubitse azira gutwika ahantu hatandukanye ku mubiri w’umwana we w’umuhunguwe wari wamusuye.
Iki gikorwa cy’iyicarubozo uyu mubyeyi gito yakoreye umwana we w’umuhungu w’imyaka 7 y’amavuko, cyabaye ubwo umwana yamusuraga yoherejwe na mama we babana aje mu cyumweru cyambere cy’ibiruhuko.
Uyu mubyeyi w’umu papa, atwika umwana we w’umuhungu, ngo cyari igihano amuhaye amuziza ko ngo yasomanye k’umunwa n’umwana w’umukobwa w’inshuti z’umuryango.
Akorera iyicarubozo uyu mwana we, nkuko ledauphine.com dukesha iyi nkuru ibivuga ngo yakoresheje ikiyiko gito yashyuhije hanyuma ngo kimaze gushyuha cyane agenda atwika umwana we ahantu hatandukanye k’umubiri harimo ku rurimi, ku mitwe y’intoki n’ahandi.
Ubwo umwana yasubiraga kwa mama we, papa we yari yamwihanangirije ko atagomba kubibwira mama we ariko birangira Mama abivumbuye ari nabwo yamujyanaga kwa muganga nyuma umugabo nibwo yakurikiranwe, arafatwa ashyikirizwa urukiko rw’i Valence, rumukanira urumukwiye aho ndetse rwanamukuyeho uburenganzira yari afite ku mwana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com