Gicumbi: Umugabo w’imyaka 35 yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Werurwe 2017 umugabo witwa Buturaga ukomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove yagwiriwe n’ikirombe yari yagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ahita ahasiga ubuzima.

Buturaga wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, mu rukerera rw’italiki ya mbere Werurwe 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of  Police (IP) Innocent Gasasira , yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

IP Gasasira yavuze ko Buturaga akomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove, iki gikorwa kinyuranije n’amategeko yagikoze yitwikiriye ijoro ahagana saa munani z’ijoro; aho byabonywe n’abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo itandukanye babimenyesha Polisi yaho.

Yavuze ko Buturaga yagwiriwe n’ibitaka bivanze n’amabuye biramukomeretsa, ndetse bituma abura umwuka, maze bimuviramo kwitaba Imana.

IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima bw’ubikora mu kaga.

Yagize ati:”Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko n’ibikoresho byo kwirinda bisabwa igihe habaye impanuka nk’iriya; ababikora mu buryo butemewe bo nta bwirinzi baba bafite ni yo mpamvu bakunze kubigiriramo ibibazo birimo no gutakaza ubuzima nk’uko byagendekeye Buturaga. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →