Nyamagabe: Abarema isoko rya Mushubi bahangayikishijwe no kutagira isoko rya kijyambere

Kutagira isoko rya Kijyambere, ni ikibazo abaturage barema isoko rya Mushubi bavuga ko kibahangayikishije kuko ngo yaba izuba ntabwo riborohera iyo ricanye, imvura iyo iguye byo ngo biba bibi kurushaho kuko banyagirwa ntibacuruze.

Abaturage barema isoko rya Mushubi ho mu murenge wa Mushubi akarere ka Nyamagabe, bavuga ko babona barasigajwe inyuma mu iterambere rigera kubandi kubwo kutagira isoko rya Kijyambere, bavuga ko nta kiborohera yaba izuba yaba n’imvura aho ngo yo ibakabiriza kubwo kubanyagira n’ibicuruzwa byabo.

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza.com bahamya ko nta mahoro bagira mu hige baremye isoko, byaba ibihe by’izuba ngo baba bamerewe nabi naryo, byaba ibihe by’imvura byo ngo usanga ari ibibazo bikomeye kuko Babura aho bugama, ibyo bajyanye mu isoko bikanyagirwa bityo bakarushaho kumva ko bibagiranye.

Hamwe mu gice cy’isoko gicururizwamo ibintu bitandukanye bikomoka ahanini k’ubuhinzi.

Habanabashaka Safari, urema isoko rya mushubi akoze ibirometero bitari bicye kuko atuye hafi ya santere y’ubucuruzi ya Gasarenda, avuga ko kutagira isoko rya kijyambere ari imbogamizi kubacuruzi, haba igihe cy’izuba haba n’igihe cy’imvura. Agira ati:” Mba naje gushaka imibereho ariko nyine iyo ikibazo cy’imvura kigeze turanyagirwa kuko nta bwugamo dufite tukabura umutekano. Batwubakiye isoko byarushaho kudushimisha tugacuruza neza nta mvura nta zuba.”

Ntimugura Jean Claude we agira ati:” Tugize Imana tukabona nk’abantu badukura mu bwigunge bakatwubakira iri soko baba badukuye ahakomeye kuko mu mvura turanyagirwa, muzuba riratwica, mbese twibereye mubwigunge. Abiyamamaje batwizezaga kutwubakira isoko ariko twarabitegereje nta kintu twabonye nta n’amakuru nibura twumva y’igihe rizubakirwa ngo natwe tube nk’ahandi tujya twumva.”

Umuturage Mukashema we agira ati:” twifuza kubakirwa isoko. Nk’abaturage, iyo abayobozi badusezeranije ikintu tugategereza tukabona bidakozwe ndetse ntitunahabwe amakuru y’uko bimeze dukomeza kubyibazaho, hashize igihe pe, imvura iratunyagira ikatubuza gucuruza, izuba naryo iyo ririho riratwica, dukeneye ubuvugizi tukubakirwa isoko.”

Ibiro by’Umurenge wa Mushubi.

Nsengiyumva Leonidas, umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) mu murenge wa Mushubi aganira n’intyoza.com yagize ati:” Ikibazo cyo kuba abaturage badafite isoko, icyo ngicyo kirazwi ariko muri gahunda ya Leta ubu ngubu iriho ni uko abaturage bigirira uruhare mu bigomba kubakorerwa, mu byabashije gutoranywa n’abaturage kuzakorwa mu ngengo y’imari ya 2017-2018 n’iri soko ririmo, ni umushinga wemewe uvuye mu byifuzo by’abaturage.”

Uretse kuba abaturage barema isoko rya Mushubi bahangayikishijwe n’isoko ryabo ritubatswe mu buryo bwa kijyambere, banifuza ko abayobozi bajya babegera bakababwira aho imishinga cyangwa ibikorwa biba byarabijejwe bigeze bityo bakamenya niba bizakorwa vuba cyangwa se bitagikozwe aho guhora iteka bibaza ko bababeshye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →