Kamonyi: Inka yabyaye inyana idasanzwe, umutwe ni nk’ingona nta murizo

Mu kagari ka Masaka umurenge wa Rugarika umudugudu wa Taba ho mu karere ka kamonyi, inka byari byitezwe ko igomba kubyara, batunguwe no kubona ibyaye igifite umutwe ufite urwasaya nk’urw’ingona ndetse nta murizo, bati iyi si inyamaswa nta nubwo ari inka buka.

Musabwasoni Felecita, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Taba akagari ka Masaka umurenge wa Rugarika ho muri Kamonyi, yatangarije intyoza.com ko yari yiteze kubona inka ye ibyara inka buka, avuga ko yatunguwe no kubona ibyaye ikintu avuga ko atamenya niba ari inka cyangwa inyamaswa.

Agira ati:” Twavukishije inyana, ariko nawe urabibona ko umutwe wayo umeze nk’uw’igisimba, urabona ko ushushanyije mu buryo bw’ingona, ariko rero nabyakiriye gutyo nyine nkuko nabibonye, nakora iki kindi se.”

Musabwasoni, avuga ko atari intanga yateje ko ahubwo yabanguriye ku kimasa bisanzwe, ko ndetse amezi yari abaye icyenda arengaho iminsi 13 inka ye ihaka, ati iyi yari imbyaro ya kane none ndorera ikivuyemo.

Uyu mubyeyi avuga ko mu gihe inka ye imaze ihaka yagiye abona byinshi bidasanzwe kuriyo agereranije n’uko imbyaro za mbere zagende, ati:”Uko izindi zihaka mbega yo siko yigeze ihaka, ntunze inka kenshi ariko kuri ubu ibyo nabonye, nabonaga ifite ikibazo, nakomeje kujya nyiha imiti, veterineri akaza akamfasha, mu gihe cyo kubyara ntiyigeze yerera nk’izindi, yarahagaze, ntiyabashaga kunyeganyega, yabanje gusuka ibintu by’ibizi nk’ibipira bitatu, veterineri arayibyaza, tubona ibyaye ikintu kimeze kuriya.”

Akomeza agira ati:” Ndagerageza ngo nkame nyisuke, nabyo byanze, ndimo kuvuga nti nibura iyaba byakundaga ngo Veterineri ayidode ndebe ko hari igikunda, ndakomeza kwizera Imana nyine nibaho izabaho ariko si mbizi pe! Umunwa wacyo wo hasi ntureshya n’uwo hejuru, ibyinyo gishinyitse urabibona, nanze no guhamagara Veterineri wo ku murenge ngo ntavaho ntangira amafaranga ubusa ku kintu nubundi kitari bubeho nubwo nkomeje kwizera Imana, ntacyo nakora kindi.” Byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mata 2017 ahagana saa kumi zishyira nimwe z’umugoroba.

Rubayita Hodari, umuturage akaba n’umukuru w’uyu mudugudu wa Taba yabwiye intyoza.com ko batunguwe n’iyi nka yavutse nubwo ifite ibice bidasanzwe by’inka, agira ati:” Twabyakiriye gutya nyine, numvise ari ibintu bitunguranye, kubona umara igihe witeguye ko inka izabyara inka maze ukabona ibyaye ikintu nka kiriya, ntabwo bisanzwe, si ibyo wakwakira neza.” Avuga ko yahamagaye Veterineri w’umurenge ngo barebe ko hari icyo yamarira uyu muturage.

Iyi nka yabyaye, byari ku nshuro yayo ya kane ibyaye, izabanje yabyaye ibimasa bibiri n’inyana imwe, iyari ije yari inyana ariko yaje nta murizo, umutwe ufite urwasaya nk’urw’ingona, ni amayobera kuri benshi, abaturage baravuga ibitandukanye, bamwe bati ni amarozi, abandi bati ni ibitangaza, abandi bati aya ni amahano n’ibindi.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →