Rusizi: Umuturage watemye DASSO yarasiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ahita apfa

Muri iki gitondo cya tariki 20 Mata 2017 mu karere ka Rusizi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, umusore w’imyaka 25 y’amavuko watemye DASSO ashaka kumwica ngo ni uko baje kumusenyera inzu, yarashwe na polisi yari imurinze arapfa.

CIP Theobald Kanamugire, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa, yemeje amakuru y’iraswa ndetse no gupfa kwa Namahoro Jean Bosco w’imyaka 25 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.

Namahoro Jean Bosco, nta masaha 24 yari amaze kuri iyi sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yahazanywe nyuma yo gutema DASSO Ndahagaze Venuste mugahanga ubwo we n’abo bari kumwe bari baje kumusenyera inzu bivugwa ko yubakaga mukajagari.

CIP Theobald Kanamugire yagize ati:” Ubwo bari basohoye abafungwa mu gitondo nkuko bisanzwe, yirutse ashaka gutoroka umupolisi aramurasa ku bw’ibyago yitaba Imana, umupolisi nta yandi mahitamo yari afite uretse kurasa.

Inzu yari igiye gusenywa na DASSO n’abo bari kumwe.

Kuba uyu musore ntahandi yarashwe ngo arindwe gupfa, kimwe n’abandi kenshi usanga iyo barashwe na Polisi y’u Rwanda ntawe kenshi urokoka isasu, CIP Kanamugire yagize ati:” Ubundi mu mategeko iyo umufungwa agutorotse ari wowe umurinze, ni wowe bakurikirana, ntabwo umupolisi arasa agambiriye kwica, umupolisi yagerageje kumuca intege nkuko bisanzwe kugira ngo amuhagarike ariko ku bw’ibyago aza kwitaba Imana.”

CIP Kanamugire, akomeza avuga ko uyu musore ahari yabonye ibyaha akurikiranyweho bikomeye akavuga ati reka nshakishe izi nzira, ubwo rero izo nzira ntabwo zaje kumuhira.

DASSO watemwe aho aryamye kwa muganga. ifoto ye atarapfukwa irakomeye kuyikwereka hano.

Isasu rimwe niryo uyu musore yarashwe ahita apfa, nyuma yo gupfa ngo yahise ajyanwa kwa muganga ngo apimwe, kuba icyamwishe kizwi ngo ntabwo bikuraho ko muganga ariwe ugomba kwemeza mu nyandiko nyuma y’ibizami ikishe umuntu kugira ngo bikureho urujijo cyangwa se ibyakwibazwa n’abandi bantu.

CIP Theobald Kanamugire, yatangarije kandi intyoza.com ko nyuma y’ibizamini bya muganga umurambo ugomba guhabwa benewe bakajya kumushyingura, avuga kandi ko Polisi yihanganisha abo mu muryango we ngo kuko ntabwo umupolisi yamurashe agambiriye kumwica.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Rusizi: Umuturage watemye DASSO yarasiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ahita apfa

  1. Ngutete April 20, 2017 at 12:02 pm

    Egokoo ariko kombona batwara imfungwa ifunzamapingu nigute icika cg nigute barasumutwe mugatuza nahandi umuntu yapfa barashukuguru ntibyakunda munyigishobahabwa bigishijwe kurasa mukico gusa ese iyumupolisi cg umusirikare yishumuntu gutya ntakurikiranwa nakumiro ibibyokurasabantu ngobarabacitse nibyokwigwaho bibahesha nisurambi uretse nomumaso yacu abqnyagihugu tubigaya bituma namahanga atubonukundi kdi bisankoguterubwoba abantu.

Comments are closed.