Kamonyi-Ruyenzi: Baratabaza ngo bakizwe urusaku n’urugomo by’akabari kahadutse

Akabari kitwa ZAG ZAG kadutse mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi gakora hafi ijoro ryose dore ko bamwe bajya kuhabyinira bugacya, abagaturiye basaba ubuyobozi gutabara kuko ngo barembejwe n’urusaku rubabuza gusinzira hamwe n’urugomo rw’abayoboke bako aho ngo bigeze ku kurenga akabari bakinjira mu ngo z’abaturage.

Abaturiye akabari ZAG ZAG kari mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi mu murenge wa Runda, bakomeje kwinubira urusaku ruvayo, urugomo rw’abahanywera rugeze n’aho bajya kurwanira mu ngo z’aba baturage bamwe bashaka guhunga, baratabaza ubuyobozi ngo bubakize.

Umwe muri aba baturage akaba anakuze kuko ageze mu myaka isaga 70 y’amavuko yabwiye intyoza.com ati:” Ni ishyano, ntabwo tukiryama ngo dufate agatotsi, urusaku, ubundi se ukajya kumva ukumva abantu baje barwana, dore baraye baje kurwanira hano, bambujije amahoro, barimo umugabo n’umugore ngo hari ibyo bari bemeranijwe umwe ananiwe kubyubahiriza baza barwana, babanje mu bishyimbo biri aha kurugo, urebye aho bari bari wakumirwa, twabyutse umuturanyi atabaza Polisi.”

Ibishyimbo by’umuturage uturiye aka kabari byahuye n’uruva gusenya.

Uyu muturage watabaje polisi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye intyoza.com ko barambiwe kurara bakanuye kubera urusaku ruva muri aka kabari aho ndetse ibihabera bidasigana n’urugomo, avuga ko yatabaje Komanda wa Polisi sitasiyo ya Runda mu ijoro rya tariki ya 1 Gicurasi 2017 akabatabara ndetse bamwe mubari baje babateza umutekano mucye bavuye muri aka kabari bakaba barajyanywe.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda yatangarije intyoza.com ko nta muturage uraza kumuregera, ko nabona hari ikibazo agejejweho n’umuturage aribwo yagira icyo akora ariko kuva nta muturage uramuregera ngo nta kibazo abona.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko bamwe mu bafunzwe na polisi harimo n’abakora kuri aka kabari (abashinzwe umutekano). Aba bazira ahubwo kuba ba nyirabayazana b’umutekano mucye kuko ngo badatinya guterura umuntu bakamunaga muri kaburimbo ngo mu rwego rwo kumwirukana mu gihe yasinze cyangwa se atangiye gusahinda. Abaturage baribaza ni ryari kandi ni inde wo kubatabara.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

3 thoughts on “Kamonyi-Ruyenzi: Baratabaza ngo bakizwe urusaku n’urugomo by’akabari kahadutse

  1. Caca May 3, 2017 at 8:49 pm

    Ark abarwanya iterambere ryabandi ntibababura koko,ubuse ari zag zag na zag nut ahaturiye ahantu benshi nihe ? Umuyobozi wumurenge asubije neza rwose.

  2. Mike May 4, 2017 at 7:12 am

    Inzego zibishinzwe zisuzume niba koko amajwi aturuka muri ako kabare ateza urusaku hafi yako; hanyuma zibikemure mu buryo burambye kugira ngo gakore nta we kabangamiye.

  3. RUGAMBWA May 4, 2017 at 9:43 am

    Abaturiye aka kabali ZAG ZAG nabaha inama yo kutihutira gushyira ibintu mu bitangazamakuru ahubwo mwari kwegera nyiri akabari mukabiganira, byakwanga mukegera ubuyobozi bubegereye kuko urumva ko butanabizi naho abanyamakuru mubareke bose si abanyamwuga! Leta idusaba guhanga imirimo kuko twese itatubonera akazi none umuntu arahanga umurimo ngo arababuza umutekano!!!!!

Comments are closed.