Kamonyi: Yatawe muri yombi na Polisi azira amafaranga y’amakorano

Umugabo Gatwaza w’imyaka 49 y’amavuko kuri uyu mugoroba yafatiwe mu murenge wa Rukoma arimo gutanga amafaranga ibihumbi bitanu y’amakorano, yaje gusanganwa andi ibihumbi 95 yari abitse nayo y’amakorano.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com arahamya ko kuri uyu wa gatandatu ku masaha y’umugoroba ahagana saa kumi nimwe n’iminota mirongo ine (17h40) umugabo witwa Gatwaza Salehe w’imyaka 49 y’amavuko yafatanywe amafaranga y’amakorano ibihumbi ijana (100,000Frws).

Gatwaza, yafatiwe mu mudugudu wa Buguri mu kagari ka Buguri mu murenge wa Rukoma ubwo ngo yarimo atanga inoti y’ibihumbi bitanu y’amakorano(5000frws), akimara gufatwa na polisi, baje kumusangana kandi ibihumbi 95 y’amakorano yose hamwe akaba ibihumbi ijana by’u Rwanda (100,000Frws).

Gatwaza Salehe, nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya polisi ya Rukoma.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →