• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi-Runda: Perezida Kagame, Igisubizo cy’isezerano ry’Imana ku banyamasengesho

Umwanditsi
August 2, 2017

Umugore w’umubwirizabutumwa bwiza mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Runda, yeruriye abatari bacye bari bitabiriye kumva imigabo n’imigambi by’umukandida Paul Kagame wa RPF-Inkotanyi uburyo Perezida Kagame yaje ari igisubizo cy’Imana kubanyamasengesho, basenze bayisaba ibasezeranya igisubizo cyiza kandi barakibonye.

Jeanne Uwineza, Umubwirizabutumwa bwiza mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Runda kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017 ubwo abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamamazaga Paul Kagame nk’umukandida wabo mu murenge wa Runda, yeruriye abitabiriye iki gikorwa ko Perezida Kagame yaje ari igisubizo ku banyamasengesho bari barasenze basaba Imana Umuyobozi mwiza.

Yagize ati” Ari abarokore, ari abanyamadini yandi, ari abasenga, mu bintu twagiye dusengera, Imana yajyaga itwizeza ikatubwira ko izaduha ubuyobozi bwiza, twaribazaga tuti ese ni ubuyobozi bwiza mu idini, ariko icyo twamaze kubona ni uko ubu aribwo buyobozi bwiza twategereje, Imana yarabuduhaye yarakoze, Ndayishima.”

Uwineza Jeanne, ahamya ko Imana yasubije amasengesho igaha u Rwanda Kagame.

Uwineza, akomeza avuga ko muri Kagame u Rwanda rwongeye kugira agaciro, umunyarwanda yagize Ijambo by’umwihariko umugore asubizwa agaciro yari yarambuwe mu myaka amagana. Avuga kandi ko kwamamaza Paul Kagame no ku muvuga ibigwi kandi ari umubwirizabutumwa nta kosa ndetse ko atari ugukeza abami babiri.

Niyongira Uziel, yamamaza Paul Kagame ku rwego rw’akarere, ibyishimo byari byose.

Agira ati” Si ugukeza abami babiri, uhereye cyera kose abami babagaho mu gihugu, Abami beza bakavugwa neza mu gihugu n’abaturage, Abami babi nabo bikagenda uko. Dushingira ku bahanuzi kazi benshi, Deborah yari umugore, ari umucamanza agera ubwo Imana imuhishurira ko Intsinzi izaboneka, agiye kubibwira umwami, aravuga ati tutajyanye uru rugamba ntabwo twarutsinda. Nta bwoba tujya tugira iyo twamamaza ibintu biri ukuri, atari uburyarya atari ukubeshya, Ingoma zabayeho twarazirebaga, ubuyobozi dufite kuri ubu bwaduhaye Ijambo, dufite uruvugiro.”

Byari ibyishimo i Runda ku kibuga cya Gihara.

Uwineza, akomeza avuga ko nta pfunwe cyangwa se kugira isoni zo guhamya umutware uyoboye neza, avuga ko umwanya wo kwamamaza Imana na Yesu uhari ariko kandi ngo n’igihe nk’iki umutware uyoboye neza agomba kwamamazwa kuko nta cyaha kirimo, avuga ko iyo urebye u Rwanda uko ruyobowe ngo rugendera cyane ku mahame menshi Bibiliya ivuga.

Umuvugabutumwa bwiza, Uwineza Jeanne avuga ko mu gihe basengaga basaba Imana Umuyobozi mwiza nyuma y’ubuyobozi bubi Igihugu cyagize, ntabwo bari bazi izina n’uwo Imana izabaha ariko ngo bari bafite isezerano Imana yabahaye kuko yabasubije mu gusenga kandi igasezeranya ko izabikora. Avuga ko mu gutegereza igisubizo n’isezerano ry’Imana babonye ibahaye Kagame, bashimye Imana ndetse ngo bagira n’igihe cyo kubisengera, basengera ubuyobozi bwiza banashimira Imana yo yasubije ugusenga.

Abafite ubumuga ntabwo basigaye inyuma mu kuza kumva imigabo n’imigambi y’umukandida Paul Kagame.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga