Koreya ya ruguru yahaye gasopo Amerika inagerageza Missile idasanzwe

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye Kwihanangiriza bikomeye Leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kenshi inayisaba guhagarika ibyo yise ibikangisho bitagira icyo bivuze.

Iyoherezwa rya Missile riheruka gukorwa na Koreya ya ruguru ngo ryari muburyo bwo kwihanangiriza bikomeye Igihugu cya leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bihano Umukuru w’icyo gihugu Trump aherutse gufatira Igihugu cya Koreya ya Ruguru.

Kuri uyu wa gatanu w’icyumweru gishize tariki 28 Nyakanga 2017, Koreya ya Ruguru yagerageje indi missile yashobora kwambukiranya imigabane y’isi, Leta ya Pyongyang yavuze ko ari uburyo bwo kubwira Amerika ngo ihagarike ibyo yise ibikangisho bitagira icyo bivuze

Kim Jon-Un, Perezida wa Koreya ya ruguru.

Perezida wa Koreya ya Ruguru; Kim Jong-Un, nyuma yo kugerageza iyi Missile, ngo yashakaga kwerekana ko Igihugu cye gifite ubushobozi bwo kuburizamo imigambi yose ya Amerika no kuyitera ubwoba.

Umuvugizi wa Leta ya Koreya ya Ruguru nkuko amakuru dukesha Dailymail abivuga, yatangaje ko ari uburyo bwo kwihanangiriza Leta ya Donald Trump ku Bihano yafatiye Koreya ya Ruguru icyo Leta ye ifata nk’aho ari ibikangisho.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →