Impunzi zisaga 2400 zakuwe mu nkambi ku ngufu irafungwa

Mu majyaruguru y’umujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa mu nkambi y’I Porte de la Chapelle, impuzi zisaga 2400 zakuwe mu nkambi ku ngufu kandi bitunguranye inkambi irafungwa kubwo kubona nta mutekano.

Igikorwa cyo kwirukana izi mpunzi mu nkambi y’i porte de la chapelle mu murwa mu kuru w’u Bufaransa I Paris, cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 mu masaha ya mugitondo aho cyakozwe n’igipolisi cy’iki gihugu ku mpamvu ngo yo kuba iyi nkambi itari yujuje ibisabwa birimo no kutizera umutekano w’izi mpunzi.

Ni mu gikorwa cyakozwe n’abapolisi barenga 300 cyo kwirukana impunzi zari zimaze ibyumweru bitari bike mu nkambi iherereye Porte de la Chapelle, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Paris.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu, Iyi ibaye inshuro ya 35 mu myaka ibiri muri uyu mujyi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa polisi bukorera muri uyu mujyi.

Nyuma y’amasaha atandatu, abapolisi 350 bamaze guhabwa amabwriza yo kwirukana izi mpunzi, impunzi zisaga 2,400 zahise zisabwa gufata imizigo yazo irimo udukapu duhekwa inyuma mu mugongo mbere yo kurizwa imodoka zirenga 30 zikavanwa muri iyi nkambi.

Amakuru dukesha Le Monde.fr, avuga ko umukuru wa polisi muri uyu mujyi yagize ati” Iyi nkambi ntiyubahirije amategeko ku buryo bishobora guteza ibibazo by’umutekano muke ndetse no ku buzima bw’impuzi ziyirimo. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kuyisenya”.

Umuyobozi wa Polisi yongeyeho ati “Twakoresheje uburyo budasanzwe kuko twabonaga uburyo bwo kubayobora bugoranye kandi buri wese azafashwa bitewe n’ibibazo afite. Izi mpunzi zakuwe shishitabona muri iyi nkambi, amakuru amwe avuga ko zimwe zishobora gusubizwa mu bihugu zikomokamo ku ngufu.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →