Ibirometero bisaga bitanu, amasaha asaga abiri, amafaranga y’ingendo kuri moto, ni bimwe mu byari bigoye bamwe mu baturage ba tumwe mu tugari tw’umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango hamwe n’utugari tubiri two mu karere ka nyaza bakoraga urugendo bajya ku kigo nderabuzima cya Nyarurama mu karere ka Ruhango.
Abatuye mu kagari ka Nyagisozi(Poste de sante yubatsemo), Kareba, Gikoma two muri Ruhango, Murinja na Gahombo two mu karere ka Nyanza, nyuma yo kubona Poste de Sante(ikigo cyunganira Ikigo nderabuzima mu guha ubuvuzi abaturage) ibegerejwe, batewe ishema n’ubuyobozi bwabavunnye amaguru bakaba batazongera gukora ingendo ndende bajya ku kigo nderabuzima cya Nyarurama. Ibi kandi ngo bizatuma harengerwa amafaranga atari macye yatangwaga kuri moto, abarwariraga murugo nabo ngo nti bizongera.
Bamwe mu baturage intyoza.com yasanze kuri iyi Poste de Sante ya Nyagisozi, bavuga ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida paul Kagame baherutse kwitorera bubakijije umutwaro wa byinshi.
Ikitegetse Donatille, umuturage wari warababajwe no kuba kure y’ikigo nderabuzima cya Nyarurama, agira ati” Rwose byatubangamiraga cyane, abana barwaraga tukabura uko tubajyana kwa muganga, byasabaga gutega moto ukishyura ibihumbi bibiri, wareba ukuntu uri umukene utari buyabone bigatuma umwana ahera aho ngaho cyangwa se tukivuza magendu. ku bw’iyi Poste de Sante ngo nta muturage uzongera guhura n’ingorane z’ingendo, amafaranga ya moto cyangwa se ngo arembere murugo.”
Habiyakare Yotamu we agira ati” Nsanzwe nivuriza I Nyarurama, hari kure pe!, hari n’igihe na moto igutwara wayiburaga, ibi bidufashije kuba tuzajya twivuriza aha hafi yacu, kuba rero ikorana na Mituweli nabyo ni ibidushimishije cyane, dukize kujya mudufarumasi hirya no hino tugura uduti tutanisuzumishije, aka kavuriro kaje tugashaka, tunakishimiye.”
Ndagijimana Alexis, agira ati” Abayobozi bacu barakoze cyane kutwegereza iyi poste de Sante, baturinze kujya kure, najyaga nkoresha amasaha asaga abiri njya kwivuza I Nyarurama ariko hano ni iminota 30 nkaba mpageze, ibi kuri twe ni ibishimangira imiyoborere myiza ku muturage, ni abayobozi beza baragahora ku ngoma.”
Havugimana Jean Claude, umuyobozi w’iyi Poste de Sante ya Nyagisozi yatangarije intyoza.com ko iyi Poste de Sante ifitiye abaturage benshi akamaro, ko no kuba yakira Mituweli ari indi ngingo ikomeye ituma abaturage bayigana. Avuga ko ari igisubizo ku baturage.
Havugimana, atangaza kandi ko mbere batarahabwa uburenganzira bwo kwakira Mituweli bakiraga abaturage batatu cyangwa bane ku munsi ariko ubu ngo bakaba bashobora kuzajya bakira abari hejuru ya 20 cyangwa 30 ku munsi. Avuga ko umuturage wese uje abagana bamusuzuma bakamuvura, ibyo babona birenze ubushobozi bwa poste de Sante bagahita bamwohereza ku kigo nderabuzima.
Poste de Sante ya Nyagisozi abaturage bahamya ko yaje ari igisubizo kuribo, izaha serivise z’ubuzima abaturage b’utugari twa Nyagisozi, Kareba tw’umurenge wa Ntongwe, imwe mu midugudu y’akagari ka Gako mu murenge wa Ntongwe, akagari ka Gikoma mu murenge wa Ruhango, izakira kandi abaturage b’utugari twa Mulinja na Gahombo two mu karere ka Nyanza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com