Nti bisanzwe: Muri Canada, Igitsina kitazwi kigiye kujya cyandikwa mu byangombwa

Mu gihe bizwi kandi bimenyerewe ko mu bijyanye n’imiterere ya muntu hari igitsina Gabo n’Igitsina Gore aho ndetse no mu byangombwa usanga bandika Gabo/Gore, mu gihugu cya Canada ho byahindutse, igitsina kitazwi kigiye kujya cyandikwa mu byangombwa.

Leta ya Canada yatangaje ko hagiye kuzajya handikwa igitsina kitari ikigore cyangwa ikigabo kandi kigashyirwa ku byangombwa hakoreshejwe inyuguti ya «  »

Nk’uko byatangajwe na Guverinemea w’i Quebec kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2017, atangaza ko iki gitsina kitari gabo cyangwa gore kigiye kuzajya  cyandikishwa inyuguti ya « X » kandi cyandikwe mu ma karita ndangamuntu z’abaturage b’icyo gihugu.

Ku bagabo hazajya handikwaho inyuguti ya « M » naho ku bagore handikweho inyuguti ya « F » n’aho abashaka ko ibitsina byabo bitazwi handikweho « X ».

Ibi bikaba bigamije koroshya itangwa ry’ibyangombwa birimo na passeports ndetse n’ibindi byangombwa by’inzira. Ibi bikaba bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva tariki ya 31 Kanama 2017.

Aha Minisitiri ushinzwe impunzi, abinjira n’abasohoka; Ahmed Hussen yagize ati « Dutangiza ibi, mu byangombwa bitangwa na Leta, dufashe ingamba kugira ngo hatagira umunyagihugu wacu ubirenganiramo kubera igitsina cye ».

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Murekezi Zacharie / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →