Kamonyi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari araye mugihome

Mu murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera niho umunyamabanga Nshingwabikorwa witwa Kabera Shabani araye atawe muri yombi agashyirwa mu gihome. Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buremeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi w’Akagari.

Shabani Kabera, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera mu murenge wa Musambira, yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017, akurikiranyweho icyaha cya Ruswa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buhagarariwe na Bwana Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’aka karere yatangarije intyoza.com mu masaha ya saa yine z’iri joro ko amakuru yitabwa muri yombi ry’uyu mugitifu ari impamo. Atangaza ko nawe amakuru aribwo akiyamenya ariko ko uyu mugitifu akurikiranyweho icyaha cya Ruswa. Yabwiye intyoza.com ko agikurikirana amakuru ku bw’iri tabwa muri yombi rya Gitifu Kabera Shabani.

Turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru ya Gitifu wa Karengera watawe muri yombi. Gumana natwe!

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →