Ku mpamvu z’imirwano ya hato na hato ikomeje kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, impunzi zigera ku 6000 zimaze guhungira mu gihugu cy’u Burundi.
Impunzi zigera mu bihumbi bine, zimaze guhungira mu Ntara ya Rumonge mu gihe ibihumbi bibiri bisigaye byahungiye mu Ntara ya Makamba. Baravanze, abarundi basanzwe bibera i Kongo hamwe n’abanyekongo baturuka mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’amajyepfo.
Impunzi zihunga, nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibivuga zitangaza ko zirimo guhunga imirwano ishyamiranije Ingabo z’abakongomani hamwe n’Abarwanyi b’Aba Mai Mai.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ryamaze kugera mu Rumonge kugira ngo ritangire kwita kuri izi mpunzi mu nkambi y’agateganyo.
intyoza.com