Kamonyi: Ubutwari buraharanirwa, ni Ibikorwa si Amagambo- Major Muyango

Tariki 1 Gashyantare ni umunsi ngaruka mwaka w’Intwari z’Igihugu. Abanyarukoma bizihije uyu munsi bibutswa guharanira kugera ku bikorwa by’ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi. Umuyobozi w’Ingabo mu Murenge wa Rukoma yabibukije ko ubutwari buzirana n’ubugwari, ko butizana, ko kandi buharanirwa.

Major Muyango Felecien, ayobora ingabo mu murenge wa Rukoma. Aganira n’abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari uba buri mwaka tariki 1 Gashyantare, yabibukije ko bashingiye ku bikorwa byiza byakozwe n’intwari z’Igihugu nabo bashobora gukora ibikorwa by’ubutwari mu mirimo yabo ya buri munsi.

Yagize ati ” Ntawe ubasabye kujya ku rugamba rw’amasasu, ibikorwa by’ubutwari biri mu bikorwa byanyu bya buri munsi, muramutse mukora inshingano z’ibyo mushinzwe neza, mugatangira amakuru ku gihe, mugakumira ibyaha, mugashyira mu bikorwa gahunda za Leta uko ziri, mwaba muri mu gukora ibikorwa byiza by’ubutwari.”

Banyuzagamo bagacinya akadiho.

Akomeza agira ati ” icyo dusabwa nk’Abanyarwanda ni ukubakira ku byiza byose twagezeho, dukesha ubutwari bw’intwari zacu, niba uganira n’umwana wawe muganirize ibintu byiza, mujyane mu ndangagaciro z’umunyarwanda, mwigishe gukunda Igihugu no guharanira gusigasira ibyiza byacyo, mutoze gukura akora neza.”

Major Muyango Felicien, kimwe mu bibazo yasigiye buri wese cyo kwibaza akanashaka igisubizo, ni ugutekereza ku bikorwa bya buri wese, gutekereza ku nshingano z’ibyo akwiye gukora byiza no kwibaza igisubizo yaha Intwari zatabarutse zigasiga ibikorwa byiza, icyo yakoze ngo abisigasire ndetse akomeze ikivi cy’ibyiza zasize.

Abitabiriye ibi biganiro, bibukijwe kandi ibyiciro by’Intwari Igihugu gifite uko ari bitatu ari nabyo biranga ubutwari butandukanye bw’ibikorwa by’izi Ntwari, ibyo ni; Imanzi, Imena n’ Ingenzi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ” Dukomeze Ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza.”

Bibukijwe guharanira gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda, kwibuka ko ubaye ukunda mugenzi wawe utyo nta kibi cyamugeraho ureba, guharanira gukora ibyiza ubudatuza. Babwiwe kandi ko Kwibuka, Kuzirikana no gushimira Intwari z’Igihugu ari umuco mwiza, ko ibikorwa byiza zakoze aribyo rwibutso rw’Ubutwari bwabo.

Abitabiriye ibiganiro, basabwe buri wese kuba Intwari ahereye mu rugo iwe, kubo babana, akora neza ibikorwa yita ko ari bito byo mu buzima bwe bwa buri munsi, abanira neza bagenzi be, yita ku isuku, umutekano, n’ibindi bimufasha kuva ku rwego rumwe rw’ubuzima ajya ku rwisumbuye rwiza kurusha, aharanira kujyana na gahunda z’iterambere igihugu gifite. Basabwe kandi kurushaho kuzirikana inkuru basiga imusozi babaye batabarutse, ibikorwa byiza bakwibukirwaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →