Kamonyi-Kwibuka24: Imibiri 15 yashyinguwe mu cyubahiro ku Mugina

Mu Murenge wa Mugina, kuri uyu wa kane tariki 26 Mata 2018 habaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. Muri uyu muhango, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11 y’abatutsi bishwe mu Murenge wa Nyamiyaga, hashyingurwa kandi imibiri ine yabonetse muri Mugina. Iyi mirenge uko ari 2 ni iyahoze mukitwaga Komine Mugina.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mugina, rusanzwe rushyinguwemo imibiri ibihumbi mirongo itanu na cumi n’umwe( 50,011), kuri uyu wa 26 Mata 2018 hashyinguwe indi mibiri 15 yabonetse mu Mirenge ya Nyamiyaga( habonetse 11)  na Mugina (habonetse 4). Imibiri yose ishyinguye muri uru rwibutso ibaye 50,026.

Umuhango wo kwibuka abatutsi biciwe ku Mugina, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwakozwe tariki 25 Mata 2018 rukagera ku ruzi rwa Nyabarongo ahiciwe hakajugunywa abatari bake. Uru rugendo narwo rwakurikiwe n’ijoro ryo kwibuka ryashyiraga umunsi nyirizina uyu Murenge ufatanije n’uwa Nyamiyaga bibukiraho abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Mugina.

Abenshi mu bishwe ni abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mugina bizeye kuharokokera kuko hari mu nzu y’Imana. Bahageze baturutse mu bice bitandukanye by’amayaga mu cyahoze ari Komine Mugina, abandi baturutse hirya no hino nka kigali, Butamwa, icyahoze ari Komine Ntongwe n’ahandi.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo bazize Jenoside yagize ati” Turasaba ko abantu bagira ubutwari, bakava ku izima bakagaragaza imibiri igashyingurwa mu cyubahiro, turasaba ubutabera gukomeza gushyira ingufu mu ifatwa ry’abakoze Jenoside mu Rwanda bakidegembya hirya no hino mu bihugu by’amahanga, hagamijwe gukomeza kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Uwavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yatanze urugero rw’umwe mu bakidegembya watanze amabwiriza yo kwica abatutsi bari bahungiye ku Mugina wahoze abarizwa mu nzego z’umutekano ku butegetsi bw’ingoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagize ati ” Ingero z’abakidegembya zirahari, twavuga nka Majoro Jandarume Karangwa, niwe watanze ibikoresho bigomba kwica abatutsi ba hano ku Mugina, akaba akidegembya.”

Yakomeje agira kandi ati ” Aha hantu hashyinguye abacu, tuhafata nk’imva itubikiye abacu, twifuza ko hakubakwa urwibutso rutubikiye abacu, rurimo amateka yose y’abahaguye muri Jenoside, by’umwihariko abashyinguye hano ku Mugina ndetse rwanditsemo amazina yose y’abarushyinguyemo. Ibyo bizatuma abashaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside babura uruvugiro.” Yakomeje ashima Leta y’u Rwanda ku mahoro n’umutekano igihugu gifite, ashima kandi ingabo zahoze ari iza FPR-inkotanyi ku mwete, imbaraga n’umurava byabaranze mu guhagarika Jenoside.

Intumwa ya Ibuka muri uyu muhango yagarutse ku mateka ya Jenoside, agaragaza uburyo ibikorwa n’inyandiko bihari byose bigaragaza ko Jenoside yateguwe, ko ntawe ugomba kubishidikanya ho, yafashe mu mugongo abanyamugina n’ababuze ababo muri rusange. Yashimangiye kandi ko Mugina igomba kugira urwibutso rubasha no kubika amateka nkuko byasabwe. Yibajije kandi impamvu Majoro Jandarume Karangwa wavuzwe mu kugira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi bari bahungiye ku Mugina yaba akidegembya maze asaba ko niba nta mpapuro zimushakisha ngo atabwe muri yombi zatanzwe byakorwa kimwe n’abandi.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’intara y’amajyepfo yagize ati ” Ni mukomere. Ni iby’umubabaro n’agahinda kuba duteraniye aha ngaha twibuka abatutsi basaga 50,026 by’imibiri yabashije kuboneka y’abatutsi bari aha ngaha. Si aba bonyine, uyu mwanya turazirikana n’abandi batutsi bose bishwe muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994, harimo n’abo twabwiwe batabashije kuboneka ngo bashyingurwe, baba abajugunywe mu mugezi, mu nzuzi n’abandi bose imibiri yabo itaraboneka. Uyu munsi twaje aha ku gira ngo tubunamire, ku gira ngo tubazirikane, twaje aha kungira ngo tubasubize icyubahiro bambuwe n’ababishe.”

Governor Mureshyankwano Marie Rose.

Mureshyankwano, yongeye kwibutsa buri wese ko Kwibuka ari ngombwa, ko ari inshingano z’umunyarwanda wese. Yagize ati ” Kwibuka biduha umwanya wo kuzirikana ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi kufite umutima muzima, kufite umutima wa kimuntu bikamuha gufata ingamba zo kuvuga ngo nti bizongere ukundi.”

Guverineri Mureshyankwano yafashe umwanya agaya bikomeye ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside. Yagize ati ” Uyu ni umwanya wo kwibuka no kugaya ubutegetsi bubi bwabaye muri iki gihugu cyacu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, guhera kuri Repubulika ya Kayibanda n’iya Habyarimana, na Leta yiyise iy’abatabazi, bateguye Jenoside yakorewe abatutsi, bakigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, bakagerageza Jenoside, bagatoza interahamwe kwica, bakaziha ibikoresho zikarimbura abatutsi. Uyu ni umwanya wo kugaya izo nkoramaraso, ni umwanya wo kugaya abo bicanyi, ni n’umwanya wo kugaya abategetsi babi, ariko no kugaya abaturage bose cyangwa abanyarwanda bose bitabiriye uwo mugambi mubisha bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Agace k’amayaga ari nako kabarizwamo Umurenge wa Mugina na Nyamiyaga, ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi. Ibihumbi bisaga 50 by’imibiri y’abiciwe Mugina ifite 20% by’abatutsi bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihugu hose nkuko byatangajwe. Muri uyu muhango kandi imvura itari nke yaraguye yibutsa abatari bake inzira y’umusaraba banyuze mu gihe imvura nayo yabaga igwa.

Abaturage batari bake bari bitabiriye uyu mugango.

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →