Kamonyi: Ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma ryasuwe na MINEDUC rihabwa inama n’impanuro

Ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma kuri uyu wa  kabiri tariki 8 Gicurasi 2018 ryasuwe n’itsinda rya Minisiteri y’uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rw’igenzura rigamije guteza imbere ireme ry’uburezi. Ubuyobozi bw’ikigo, abanyeshuli n’abarezi bashimiwe umuhate n’umurava mubyo bakora bahabwa inama n’impanuro bi bafasha kunoza imikorere.

Ubwo abagize iri tsinda binjiraga muri iki kigo mu masaha ashyira i saa kumi zo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018, batambajijwe ibice bitandukanye by’ikigo birimo; aho abanyeshuri barara, aho barira, mugikoni, ahari ibikoresho by’imyuga (Ubwubatsi), isomero hamwe n’ahari mudasobwa bigiraho n’ahandi.

Abagize itsinda rya Mineduc baganira n’Abanyeshuri, ubuyobozi bw’ikigo n’Abarimu ku kunoza ireme ry’uburezi.

Habimana Theodole, umuyobozi mu kigo cya WDA mu ishami rishinzwe ibipimo ngenderwaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, akaba ari nawe ukuriye itsinda, ubwo yaganiraga n’ubuyobozi bw’ikigo, Abanyeshuri hamwe n’abarezi, yabibukije ko umurimo bakora ari uwo kurerera igihugu, abasaba kurushaho kuwunoza.

Nyuma yo gushima isuku ahategurirwa amafunguro y’abana(igikoni), ubuyobozi bw’ikigo bwasabwe guhwitura abana bamwe batarara mu nzitiramibu kandi bazifite bakazimanika ndetse bakajya baziraramo bityo bakirinda marariya.

Ibikoresho byifashishwa mu gihe cyo kugaburira abanyeshuri.

Nk’abiga ubwubatsi, byagaragaye ko bafatanije na bagenzi babo hari ibikorwa bitari bike bakora bitarinze gutwara ikigo amafaranga. Ibi ngo byanabafasha kunoza no kwimenyereza umwuga biga. Ibi birimo nko kuyobora amazi aho abana bakarabira kimwe n’ibindi biri mubyo bigishwa.

Ubuyobozi bw’ikigo, bwagiriwe kandi inama yo kugirana ubufatanye n’ibigo cyangwa abikorera bari mu Karere cyane bakora ubwubatsi n’ibindi bifite imirimo igira aho ihurira n’amasomo abana biga bityo bikajya bibafasha mu kongerera abana ubumenyi.

Aha ni mugikoni.

Ku biga ubumenyi ngiro, Habimana yagize ati” Ni ugukoresha amaboko mugakora mutikoresheje kugira ngo mushake amafaranga. Nta mutekenisiye ukena rwose, icyo ni icyaha.” Yakomeje kandi ashima abakobwa bigana na basaza babo ubwubatsi akangurira na bagenzi babo bandi kubafatiraho urugero ngo kuko ubufundi butakiri umwuga w’abahungu gusa nk’uko cyera byahoze.

By’umwihariko, abanyeshuri basabwe kurushaho kugira ikinyabupfura, kurangwa n’isuku muri byose, kwita ku masomo mbere ya byose, bakirinda ikintu cyose cyabarangaza. Ubuyobozi bw’ikigo bwasabwe kandi gukaza ubugenzuzi mu kigo abana bakiga ariko kandi bakanongera ibikoresho mu biga ubwubatsi, kongera ibitabo mu isomero ndetse na mudasobwa zikongerwa.

Aha ni hamwe muho abahungu barara.

Ishuri rya College APPEC Remera-Rukoma rimaze imyaka 34 rishinzwe. Ryashinzwe ku bufatanye bw’ababyeyi bishyize hamwe mu mwaka w’1984. Iyi myaka yose ryakoraga nk’ishuri ryigenga. Leta, kugeza ubu yamaze kuryemera nk’ishuri ryigenga rifashwa nayo.

Ubuyobozi bw’ikigo bwasabwe kongera umubare wa mudasobwa kandi zifite ubushobozi bwo kwakira no kubika ibikenewe mu masomo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →