Kamonyi-Rugarika: Ibiryabarezi 13 byafashwe n’ubuyobozi byibwemo amafaranga 

Imashini 13 zikoreshwa mu gukina imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi mu Murenge wa Rugarika zafashwe n’ubuyobozi bw’Umurenge burazifunga. Aho izi mashine zafungiwe zimwe zarabomowe zibwamo amafaranga. Ubuyobozi nti buvuga rumwe na ba nyiri ibi biryabarezi ku byakozwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugarika nti buvuga rumwe n’abashoramari bwafatiye imashini zikoreshwa mu gukina imikino y’amahirwe izwi nk’ibiryabarezi. Imashini 13 zarafahwe zifungirwa mu biro by’Umurenge. Intandaro ngo ni ukutagira ibyangombwa. Muri izi mashine, zimwe zarangijwe zibwa amafaranga yari azirimo kandi ziri mu Murenge.

Kurutete Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Rugarika yabwiye intyoza.com ati” Ni koko ibiryabarezi birahari, hano mu Murenge, ni ibiryabarezi 13 byakoraga ariko batabifitiye uburenganzira, nta nyandiko igaragaza ko bemerewe gukorera hano.”

Akomeza ati” Njyewe, ibiryabarezi bifatwa ntabwo nari mpari ariko navuganye n’umuyobozi w’Umurenge kuko niwe wabifashe, ambwira ko badafite ibyangombwa byo gukorera muri Rugarika. Twabasabye kwishyura amande hanyuma bakabona gutwara ibiryabarezi byabo.” Abanzwa n’umunyamakuru w’intyoza.com ingano y’aya mande ntabwo yabashije kuyigaragaza.

Ku kuba ibi biryabarezi byarabomowe bikibwamo amafaranga, Kurutete agira ati” ayo makuru naba nkubeshye kuko uburyo byajemo no kuvuga ngo byaraciwe ntabwo nabihamya.”

Ubuyobozi, bukwepa ko ibiryabarezi byabomowe bikibwamo amafaranga nyamara bwaragiye gutanga ikirego muri Polisi ya Runda aho ngo bwareze DASSO n’Inkeragutabara. Kuri iyi ngingo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire yagize ati” Hagaragaye amakuru avuga y’uko bishobora kuba byarangiritse, ariko mu by’ukuri nta wabihamya, ntabwo twatanze ikirego ni amakuru twatanze, ku gira ngo wenda n’igihe ba nyirabyo baje kubitora hatazabaho kuvuga ko ibintu byabo byangiritse. Polisi yarahageze, irareba natwe biba ngombwa ko dutanga amakuru ariko ntabwo njyewe nk’Umusigire nahamya neza ko byibwe.”

Jean Claude Nyandwi, umwe mu bakozi ba Kampani ifite ibi biryabarezi ntabwo yemeranywa n’ibivugwa n’ubuyobozi kuko ahamya ko bahawe ibyangombwa na Minisiteri ibifite mu nshingano zayo. Avuga kandi ko no gusabwa kwishyura amande ari ibintu bidasobanutse, ko nta tegeko cyangwa ibwiriza berekwa ry’ibyo barenzeho cyangwa batujuje n’igihano giteganijwe.

Agira ati” Badufatiye imashini, badusaba kwishyura amafaranga nabo ubwabo batazi ngo ni angahe kuko nta bwiriza cyangwa itegeko bavuga ngo mwishe iri, ingano y’amande asabwa ni iyi. Ibyangombwa turabifite. Turimo gukurikirana iby’iyangizwa rya mashine zacu.”

Bamwe mu bari bafite izi mashine baganiriye n’intyoza.com ariko batigeze bashaka gushyira amazina yabo hanze, bavuga ko izi mashine zarimo amafaranga menshi zigatwarwa ariko aho zashyizwe nabo bakaba babwirwa ko zabomowe zikibwamo amafaranga. Ibi biryabarezi biracyafungiye mu biro by’Umurenge wa Rugarika. Amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ubwo Polisi yajyaga mu kibazo bashatse kuyibiha ngo ibijyane ariko nayo ikanga kubwo kwirinda kuzirengera ibibazo byo kuba zarangijwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →