Musanze: Mu nteko z’abaturage, bakanguriwe kurwanya amakimbirane mu miryango

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2018  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, basuye inteko z’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve na Kinigi yose yo mu karere ka Musanze.

Muri ibi biganiro abayobozi basabye abaturage kurwanya ikintu cyose cyateza amakimbirane mu miryango, yaba yanabaye bakihutira kuyacyemura nta muturage uyaguyemo cyangwa ngo ayakomerekeremo.

Mu Murenge wa Cyuve ibi biganiro byari byitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze SP Patrick Butera ndetse n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney.

Guverineri Gatabazi, yasabye abaturage kujya baharanira kurwanya icyatuma mu miryango hagaragaramo amakimbirane. Yagaragaje ko akenshi amakimbirane mu miryango akunze guturuka ku kutumvikana ku mikoresherezwe y’imitungo, abasaba kujya babana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakimakaza umuco nyarwanda.

Yagize ati“Akenshi amakimbirane mu miryango aturuka ku mitungo y’umuryango, turabasaba kujya mubanza gusezerana imbere y’amategeko kandi mugire urukundo mu miryango.”

Yakomeje asaba abaturage n’abayobozi ku nzego z’ibanze kujya bihutira ku menya imiryango ifitanye ibibazo, bigakemrwa nta muntu urabisigamo ubuzima.

Ati“ Turasaba ko guhera mu midugudu mwazajya mumenya imiryango ifitanye ibibazo mubikemure hakiri kare, ibibananiye mubigeze kuzindi nzego zisumbuye ariko nti hazagire umuntu wica undi cyangwa ngo amukomeretse.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Superitendent of Police (SP) Patrick Butera yasabye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge kuko nabyo bikunze kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati:”Uyu murenge wa Cyuve ni inzira icishwamo ibiyobyabwenge, turabasaba kugira uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’abantu babicuruza n’ababikoresha.”

Mbere yo gusoza inama, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekere, bagaragaje ko bishimiye kuba abayobozi bafashe umwanya bakabaganiriza ku ngingo zibafasha kubaho neza.

Abaturage, biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa inama zose bagiriwe, biyemeza kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyashaka guhungabanya umutekano w’igihugu .

Kuri uyu munsi kandi, ibiganiro nk’ibi  byanabereye mu murenge wa Kinigi mu kagari ka Nyabigoma mu mudugudu wa Nyakikina. Umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Kinigi Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Karegeya akaba yarasabye abaturage  kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya  byo ntandaro y’ibindi byaha byose.

AIP Karegeya, yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Abaturage banakanguriwe kwitabira gahunda za leta nko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu buzima ndetse n’izindi gahunda ibagenera zigamije kubateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

 Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →