Bugesera: Abamotari n’abanyonzi 200 bibukijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zibera mu muhanda

Mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda Polisi ikora hirya no hino mu gihugu, mu mpera z’icyumweru dushoje yaganirije abakora umurimo wo gutwara abantu ku magare na moto mukarere ka Bugesera hagamijwe kureba uko impanuka za kumirwa barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ibi biganiro byahawe abamotari bagera  kuri 200 bakorera muri koperative Taxi moto ikizere, bitangwa na Superintendent of Police (SP) Anastase Bahire umuyobozi wa Polisi muri aka karere arikumwe na Sebatware Magellan, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera.

SP Bahire yasabye abatwara abantu bakoresheje amagare na moto kurushaho kunoza umwuga wabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka.

yagizeati: ’’ impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya umutekano kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, mu kwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira ibyanyu.’’

SP Bahire yasabye kandi abamotari kurwanya abakora nabi umwuga wabo batwara  ibintu bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi na kanyanga.

Yagize ati:’’ Hari bagenzi banyu bakunze gufatwa batwaye ibicuruzwa bitemewe ndetse birimo n’ibiyobyabwenge, Mukwiye kubarwanya mutanga amakuru ku nzego z’umutekano zibegereye kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu .’’

SP Bahire asoza asaba abamotari kujya basuzuma ko moto zabo zimeze neza kandi zujuje ibyangombwa mbere yo kujya mu muhanda.

Sebatware Magellan ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Bugesera yasabye abamotari kugira uruhare mu kubungabunga umutekano birinda gukorera mukajagari.

Yagize ati :’’ Hari bamwe muri bagenzi banyu batagira koperative babarizwamo ugasanga bakorera mu kajagari ibi bikaba bishobora kuba intandaro y’ibikorwa bihungabanya umutekano kuko mu gihe bakoze ibyaha bigorana kubakurikirana.’’

Uyu muyobozi asoza asaba abamotari gukora akazi kabo kinyamwuga bagamije kwiteza imbere.

Harerimana Jean Damascene uyobora Koperative taxi moto icyizere yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora kinyamwuga. Yashoje yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mubikorwa bubahiriza amategeko y’umuhanda banatangira amakuru ku gihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Bugesera: Abamotari n’abanyonzi 200 bibukijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka zibera mu muhanda

  1. Gapfizi Faustin September 26, 2018 at 7:36 am

    Abamotori bakwiye kugira imyitwarire myiza n’ubupfura kugira ngo natwe abagenzi turusheho kubagirira icyizere. Bajye barushaho kubahiriza ibyo basabwa

Comments are closed.