Amajyepfo: Abasore 7 bakekwaho gucuruza urumogi bafashwe na Polisi

Kuri uyu wa mbere Tariki 15 Ukwakira 2018 Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Muhanga yafashe abasore 7 bacuruzaga bakananywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Mu gusaka, hatahuwe udupfunyika tw’urumogi 1056.

Mu karere ka Huye umurenge wa Tumba , Akagari ka Rango hafatiwe abasore batanu 5  aribo Muhoza Fabrice w’imyaka 22 uyu akaba ariwe warucuruzaga,  Faliala Guy Noel w’imyaka 25, uyu we yaruzaniraga Muhoza akarucuruza, naho Isingizwe Pacific w’imyaka 21, Rubanga Cedric w’imyaka 25yrs na Mugabo Bolice w’imyaka 23 bafatiwe kwa Muhoza baje kugura urumogi.

Aba bose Polisi yabaguye gitumo bari mu rugo kwa Muhoza, basatse mu nzu basangamo udupfunyika 1053 tw’urumogi.

Mu karere ka Muhanga ho hafatiwe abasore babiri aribo Nubaha Verantus w’imyaka 34 na Mugarura Alphonse w’imyaka 28. Aba bakaba barafatanywe udupfunyika 3 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo aba basore bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko mu rugo rwo kwa Muhoza Fabrice hacururizwa ibiyobyabwenge.

Yagize ati”Abaturage bo muri kariya gace bari bamaze iminsi bafite amakuru ko mu rugo kwa Muhoza hari umuntu uhazana urumogi ariwe Faliala Guy Noel , insore sore zo muri kariya gace zikajya kurugura.Twahise dutegura igikorwa cyo kujya kuhasaka, dusanga koko bafite udupfunyika 1053,barimo no kurunywa.”

Yakomeje agira inama abagifite umuco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.

Yagize ati:”Kubera imikoranire myiza Polisi ifitanye n’abaturage, ubu biroroshye gufata bariya bantu bacuruza ibiyobyabwenge. Amayeri bakoresha yose abaturage baba bayazi,barabatubwira tugahita tubafata.”

Yakomeje ashimira abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje koreka urubyiruko.

CIP Karekizi akomeza asaba abaturage gukomeza  gutangira amakuru kugihe ndetse no kurushaho gukumira ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa no ku mutekano w’Igihugu.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorweho iperereza

Ingingo ya 263  mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →