Menya impamvu inzira abanyamaguru bambukiramo mu muhanda yahinduriwe ibara
Minisiteri y’ibikorwaremezo iravuga ko gusibura inzira abanyamaguru bambukiramo mu muhanda hakoreshejwe irange ry’umutuku n’umweru ari ukubaha agaciro kandi bikazafasha kugabanya impanuka zibera ahagenewe kwambukira abanyamaguru, kuko ayo marangi agaragarira neza buri wese ukoresha umuhanda.
Ibi byatangajwe kuri uyu 22 Ugushyingo 2018, ku munsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda, ubwo hirya no hino mu gihugu hatangizwaga igikorwa cyo gusibura ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira mu muhanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu ubwo yafunguranga ku mugaragaro iki gikorwa, yavuze ko amarangi atukura agaragarira buri wese ukoresha umuhanda kandi akamenya ko agomba kwitonda.
Agira ati“Imihanda twubaka si iy’ibinyabiziga gusa, ni iya buri wese kandi akamenya ko agomba kuyigendanamo ubwitonzi kugirango atagira uwo abangamira.”
Yasobanuye ko impamvu bahisemo gusiga amarangi y’umutuku aho abanyamaguru bambukira umuhanda, ari uko atuma hagaragarira neza abakoresha umuhanda bose ku buryo bizagabanya impanuka z’abahagongerwa.
Yagize ati “Izi nzira hari abazigongerwagamo, ababagonze bakitwaza ko zitagaragara neza none ibara ry’umutuku rizakuraho urwo rwitwazo kuko rigaragarira buri wese ko ari inzira z’abanyamaguru ku buryo kubagonga bambuka umuhanda bizacika burundu.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of police (CP) John Bosco Kabera yibukije ko umutekano wo mu muhanda ureba buri wese yubahiriza imikoreshereze inoze y’ibimenyetso n’ibyapa byo ku mihanda.
Yagiza ati“Kwicungira umutekano mu muhanda ni ukubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze yawo, ukubaha ibimenyetso n’ibyapa, buri wese abikoze atyo umutekano waba ari mwiza kuko n’impanuka zagabanuka cyane ku buryo bugaragara.”
Ntakirutimana Janvier utwara moto mu mujyi wa Kigali avuga ko ntawe uzongera kwitwaza ko atabonye neza inzira z’abanyamaguru kuko ngo irangi ry’umutuku rigaragaza neza ko hagomba kwitonderwa.
Yagize ati “Ukiri kure uhita ubona mu maso yawe hari ikintu kidasanzwe bigatuma witonda ku buryo nta kosa ryo kuhagongera umuntu ryabaho.”
intyoza.com