Rubavu: Amabaro 53 ya caguwa n’inkweto byafatiwe mungo 2 z’abaturage, bikekwaho kunyereza asaga Miliyoni 7

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018  nibwo mu rugo rw’umuturage witwa Nyirasafari Farida w’imyaka 38 hafatiwe imyenda ya caguwa amabaro 33, inkweto za caguwa  imifuka 2 y’ibiro 60 ndetse n’amakarito 11 y’amavuta yangiza uruhu. Kuri uyu munsi kandi mu rugo rw’uwitwa Mukandekezi Farida w’imyaka 43 y’amavuko hafatiwe amabaro 20 ya caguwa.

Aya mabaro y’imyenda yose ya caguwa uko ari 53 bivugwa ko yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko(magendu). Abayafatanywe, bikekwa ko banyereje imisoro y’asaga miliyoni 7 z’amanyarwanda.

Ibyafashwe byose, byafatiwe mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’ u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu(RPU) k’ubufatanye n’abaturage. Aba bacuruzi bombi batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi .

Iri shami rya Polisi rivuga ko aba bacuruzi bombi bari banyereje umusoro ufite agaciro karengaho gato miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7.157.226).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo bariya bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Ubundi kugira ngo iki gikorwa kigende neza habaye ubufatanye n’abaturage. Nibo baduhaye amakuru bavuga ko mu mazu ya bariya bacuruzi harimo imyenda ya caguwa n’ariya mavuta kandi koko tugeze yo turabihasanga.”

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ati:”Abaturage bamaze kumva neza ububi bw’ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.Si ubwa mbere badufashije gufata abanyabyaha kuko bamaze iminsi badufasha cyane cyane mu kurwanya ikwirakwira n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje ashishikariza abantu gucika ku muco wo gucuruza mu buryo bwa magendu, abashishikariza gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko.

Ati:” Usibye imyenda ya magendu binjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu bakaba banyerezaga imisoro, umwe muri bariya bagore we yanafatanywe amavuta yaciwe mu gihugu kubera ingaruka zayo mbi ku ruhu rw’abantu.”

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kandi bayatangira ku gihe kugira ngo abanyabyaha bahashywe mu gihugu.

Abafashwe, Polisi yabashyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB naho ibicuruzwa byashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →