Kamonyi: Umurambo wasubijwe mu buruhukiro kubwo kutumvikana k’umuryango

Umurambo wa Jonathan Mutabaruka, kuri uyu wa 30 Mutarama 2019 wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda ( CHUK), ugejejwe mu rugo iwe I Runda, abo mu muryango w’umugore basigana n’abo mu muryango wa Nyakwigendera ku kuwushyingura, ubuyobozi buhageze bufata icyemezo cyo kuba asubijwe muburuhukiro.

Urupfu rwa nyakwigendera Mutabaruka Jonathan ntabwo ruvugwaho rumwe n’impande zitandukanye haba uruhande rw’umugabo, urw’umugore ndetse na bamwe mu baturanyi. Hari abavuga ko rwatewe no gukubitirwa iwe ( ibintu bitarasobanuka) abandi bakavuga ko ari impanuka y’imodoka( nabyo bigora abatari bake kubyemera).

Ubwo uruhande rw’umugore rwajyaga kuzana uyu murambo rukawugeza mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda biteguye kujya gushyingura, abo ku ruhande rwa Nyakwigendera bitambitse bahuruza ubuyobozi bavuga ko badashira amakenga iby’urupfu rwa nyakwigendera, basaba ko habanza gukorwa ibizamini ( Autopsy) bigaragaza icyo yazize ibyo gushyingura bikaza nyuma.

Uyu mubyeyi niwe mugore wa nyakwigendera, bivugwa ko yamukubise ishoka mu mutwe Nyagasani agakinga ukuboko.

Uruhande rw’umugore ntabwo rwakozwaga iby’ibizamini dore ko bavugaga ko bamaze no kwishyura imva, ko bagomba kumushyingura kuko bazi ko ari impanuka y’imodoka yazize. Ubuyobozi bw’inzego zibanze n’iz’umutekano bahagobotse hafatwa icyemezo cyo gusubiza umurambo mu buruhukiro ugapimwa.

Amakuru amwe avuga ko Nyakwigendera yaba yarashyamiranye n’umugore we ( bari no mu manza za gatanya ariko bakibana mu nzu imwe), tariki 26 Mutarama 2019. Hanyuma agakubitwa akajyanwa ku muhanda ari intere mu rwego rwo kujijisha. Andi makuru akavuga ko yavuye mu rugo akubise umugore ishoka mu mutwe azi ko apfuye hanyuma ngo akagongwa n’imodoka.

Uwase Fabiyola, avuga ko ari umwana mukuru wa nyakwigendera ko ndetse ari we wirukaga ku murambo wa se kugira ngo bamumuhe ashyinguwe, Ntabwo yemera ko se yakubiswe ahubwo avuga ko ari impanuka yazize. Kuba hari abo mu muryango wa se bavuga ko bashaka ko ashyingurwa babanje kumenya icyo yazize, avuga ko bakabaye barabikoze akiri kwa muganga, ko kumubuza gushyingurwa ari ibintu atumva.

Emmanuel Rugimbabahizi, umuturanyi wa nyakwigendera unahamya ko yari inshuti ye avuga ko muri uyu muryango hari hasanzwe ibibazo by’amakimbirane. Avuga ko nk’abaturanyi bakurikije amakuru bumva ku rupfu rwa nyakwigendera, ngo ibizamini byo kwa muganga nibyo byakura benshi murujijo. Avuga ko uru rupfu rurimo amayobera n’ubwiru bwinshi, ko bityo icyiza ari uko hakorwa ibizami ukuri kukajya ahagaragara.

Imbaga y’abatari bake bari bahuruye bamwe bati umurambo ujyanwe gupimwa abandi bati oya.

Ku yandi makuru agera ku intyoza.com ni ay’uko muri uru rupfu rwa nyakwigendera hari abakekwa kumukubita barimo bamwe bo mu muryango w’umugore ndetse n’umushumba wabaga iwe ngo wari unafitanye umubano n’umugore ariko uyu mushumba akaba yahise agenda ku buryo kugeza ubwo umurambo wazanwaga ndetse hakanafatwa icyemezo cyo kuwusubiza mu buruhukiro ntawigeze amuca iryera.

Hari amakuru kandi avuga ko hari bamwe mu banyerondo babonye nyakwigendera mu gitondo cy’uwo munsi yagiranaga amakimbirane n’umugore. Aba ngo bavuga ko bamusanze ku muhanda wa kaburimbo ahazwi nka Kamuhanda ababwira ko aheruka ahagera ateruwe ko nta kindi yibuka, ni naho yakuwe ajyanwa kwa muganga ari naho yaguye. Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa mbere tariki 28 Mutarama 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Umurambo wasubijwe mu buruhukiro kubwo kutumvikana k’umuryango

  1. Inga January 31, 2019 at 2:15 pm

    Cyo ngaho da!
    Report y’abaganga ba CHUK se nta makuru itanga yamara impaka?

Comments are closed.