Dr Irenée Ndayambaje, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda-REB, ahamya ko harimo gutegurwa uburyo bunoze buzakuraho inzitizi zatumaga mwarimu wakosoye ibizamini bya Leta atinda kubona amafaranga ye. Yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019 kuri Sitade ya Muhanga mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’uburezi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo.
Dr Irenée Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB avuga ko mu busanzwe uburyo abarimu bakosora ibizamini bya Leta bishyurwamo ari inzira ndende. Inzira avuga ko mu minsi mike izaba itakibukwa kuko ngo hari gutegurwa uburyo bunoze buzatuma mwarimu wakoreshejwe mu gukosora ibizamini atongera gutinda guhembwa.
Ati” Ubundi uburyo bishyurwamo umuntu agiye no kubyumva ni inzira ndende ariko tugerageza gukora ibishoboka ngo byihute.” Akomeza avuga ko igisubizo kirambye kiri hafi kuboneka kuko ngo ubwinshi bw’ibikosorwa n’abakosora nti bwajyanaga n’ubw’ababikurikirana.
Agira ati” Ni urugendo rufata iminsi kandi n’abantu baba bakoze icyo gikorwa ni benshi, biba bisaba kwitonda. Byagorana kugira ngo wishyure umuntu ejo mu gitondo umubwire ngo twaribeshye twaguhaye menshi yagarure!. Ikiriho ni uko tugiye kuzajya dushyiraho itsinda rigari ry’abakurikirana icyo gikorwa kugira ngo bwa bwinshi bw’abo tugomba kwishyura, bwa bwinshi bw’ibyo tugomba kugenzura binajyane n’ubwinshi bw’ababikurikirana. Turizera ko mu minsi iri imbere icyo gikorwa kizajya cyihuta kurushaho.”
Dr Irenée avuga ko mu busanzwe iyo umuntu aje mukazi ko gukosora ibizamini bya Leta yishyurwa hagendewe ku ngano y’akazi yakoze. Avuga ko uko kumenya ingano y’akazi yakoze biba bigomba guhuzwa n’amaraporo y’abagenzura igikorwa yakoze n’uburyo yagikozemo hanyuma bikagera kuri REB.
Akomeza avuga ko nyuma yo kugezwa muri REB, bihuzwa n’akazi yakoze uko gashyirwa mu mafaranga, niba ari kopi runaka yakosoye hanyuma bigahuzwa n’amafaranga agomba kwishyurwa ndetse hakazaho n’amafaranga agomba kwishyurwa y’ubwiteganyirize.
Abakosora ngo baba ari umubare utari muto, kumenya buri wese Kopi yakosoye hakanagenzurwa niba ariwe koko wazikosoye bigahuzwa n’amakuru yose akenewe ntabwo ari igikorwa kiba cyoroshye.
Dr Irenée Ndayambaje, umuyobozi mukuru wa REB atangaza ko haba mu mwaka wa 2018 ndetse n’iyawubanjirije nta muntu wigeze akosora ngo ntiyishyurwe. Gusa ngo ashobora kuba atarishyuwe mu cyumweru kimwe cyangwa 2 nk’uko yabyifuzaga ariko kandi ngo n’aho bitashobotse bagiye bifashisha Umwalimu SACCO mu gufasha abarimu babaga bakosoye mu gihe amafaranga yo kubahemba yabaga ataraboneka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com