Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umwe mu baturage b’umurenge wa Rukoma unakora ibikorwa by’ubucuruzi nyuma yo kubwira amagambo afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, yarahunze.
Jean de Dieu Nkurunziza, Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma yatangarije intyoza.com ko nyuma y’iyi mvugo umwe mu batuye uyu murenge unahakorera ubucuruzi, ngo baramushatse baramubura ndetse na Telefone ye ngendanwa ayikuraho.
Ati” Twaramushatse turamubura, ntabwo tuzi aho aherereye kuko na terefone ye ngendanwa yayikuyeho”.
Bwaba ubuyobozi bw’Umurenge, yaba Polisi na RIB bakorera muri uyu murenge ntabwo baraca iryera uyu mugabo ukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nkurunziza, akomeza avuga kandi ko nubwo babimenye nk’ubuyobozi ngo uwabwiwe aya magambo ntabwo yahise aza ku bibwira ubuyobozi cyangwa se ngo atange ikirego.
Munyaneza Theogene / intyoza.com