Polisi yongeye kuburira abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge

Ibi Polisi ibitangaje kuri uyu wa 14 Mata 2019 nyuma y’aho mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi hafatiwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota corolla RAA 388 N ipakiye ibiro 67 by’urumogi.

Iyi modoka yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza mu karere ka Huye, yari itwawe na Sibomana w’imyaka 28 ari kumwe na Nkurunziza Venuste ari nawe nyiri modoka. Aba bombi umwe akomoka mu karere ka Huye undi mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko kubafata byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twari dufite amakuru ko aba bagabo basanzwe batunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge ahantu hatandukanye mu gihugu, duhabwa amakuru ko imodoka bakoresha mu kubitwara yagiye kubizana i Rusizi niko kuyitegera mu muhanda igarutse irafatwa.”

CIP Karekezi yakanguriye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka mbi.

Yagize ati “Nta munsi Polisi idakangurira abantu kwirinda kwijandika mu icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko uwo bitagizeho ingaruka ku buzima kubera ku bikoresha, ahura nazo mu gihe abifatanwe.”

Yongeraho ko ubigiramo uruhare wese atazabura gufatwa kuko Polisi ifatanyije n’izindi nzego n’abaturage itazabura kubafata. Akaba ariyo mpamvu iburira buri wese kubicikaho mu rwego rwo kwirinda ingaruka byamukururira.

CIP Karekezi avuga ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’igihugu muri rusange, aho usanga ubikoresha aba yarataye ubwenge bwo kugira ikindi yatekereza cyamugirira akamaro, agasaba buri wese uruhare rwo kubikumira no kubirwanya.

Yavuze ko abatunda bakakwirakwiza urumogi basigaye bakoresha umuhanga wa Nyamagabe – Rusizi kuko ngo no mu minsi ishize mu murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe haherutse gufatirwa Coaster itwara abagenzi irimo ibiro 3 by’urumogi, ikaba yari itwawe na Sibomana Pierre w’imyaka 51 ivuye Rusizi.

Aba bose bashyikirijwe sitasiyo ya Gasaka ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Aba bagabo ni baramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda. Ivuga ko ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →