Rubavu: Polisi yafashe imodoka ipakiye imifuka 14 y’urumogi shoferi akizwa n’amaguru

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2019 mu masaha ya saa tanu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu umurenge wa Rubavu yafashe imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Congo CGO 7995AA19 ipakiye imifuka 14 y’urumogi ipima hagati y’ibiro 150 na 200.  

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iyi modoka yavaga Rubavu yerekeza mu nzira za Kigali yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Iyi modoka yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage ubwo bamenyaga ko ipakiye ibiyobyabwenge bagahita babimenyesha Polisi, natwe duhita dutabarira ku gihe tubasha kuyifata mu gihe umushoferi wari uyitwaye yahise yiruka akaba agishakishwa.”

CIP Kayigi yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye k’ubikoresha, ubicuruza, ubikwirakwiza ndetse zikagera no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira uruhare runini mu gukurura ibindi byaha bibera mu muryango nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, ihohotera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi kuko abagaragara muri ibyo byaha abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko usibye kuba binangiza ubuzima bw’ubikoresha binamugiraho izindi ngaruka nko gufungwa no kubura amafaranga yabishoyemo kandi ayo mafaranga yakabaye ashaka undi mushinga wa muteza imbere ayashoramo wemewe n’amategeko.

Yibukije ko Polisi iri maso mu kurwanya abakoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kandi uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.

CIP Kayigi yashimye uruhare abaturage bagize kugira ngo ruriya rumogi rufatwe, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo harwanywe icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →