Mataba: Abaturage barishimira ko babasha kubona amakuru k’urubanza rwa Fabien Neretse

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Mataba aho umunyarwanda Neretse Fabien uri kuburanishirizwa mu Bubiligi ku byaha bya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, yahoze atuye na bamwe bo mu muryango we, abaturage barishimira ko babasha gukurikirana umunsi k’umunsi amakuru y’urubanza rwe binyuze mu bitangaza makuru bitandukanye.

Ibi babigarutseho kuwa 04 Ukuboza 2019 mu biganiro bagiranye n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye, bakorana na paxpress ( umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro) ubwo basuraga aho uyu Neretse Fabien yahoze atuye ndetse akahagira ibikorwa byiterambere yagejeje kubaturage.

Umwe mubaturage twaganiriye yavuze ko ari byiza cyane kuba babasha kubona amakuru ku rubanza rwa Neretse nubwo ari kuburanishirizwa hanze y’igihugu yakoreyemo ibyaha.

Yagize ati” Urubanza ndarukurikirana kuri radiyo nk’iyo nabimenye. Ngomba kumva amakuru nkamenya aho rugeze. Kuba rero tubona amakuru bidufasha kumenya aho urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi wacu rugeze “.

Musabyimana Theoneste, uhagarariye ishuri ryigenga rya Mataba ryitwa Lycee Catholique Saint Alain Mataba aho Neretse Fabien ari umwe mubantu 50 barishinze, ubu hakaba n’abarimwitirira, yavuze ko amakuru y’urubanza bayakurikira.

Yagize ati” Amakuru ajyanye n’imanza turayakurikira ariko usanga hari abaturage bamwe na bamwe bumva ko ntacyo bibabwiye, ugasanga ntagaciro bari kubiha. Ababasha kumva amakuru y’urubanza amaradiyo barayakurikira no mubindi bitangazamakuru kimwe na za Twitter n’ibindi”.

Yakomeje avuga ko Neretse Fabien yari umuntu w’ikirangirire muri Mataba, ko yari azwi cyane kubera ibikorwa bye yakoraga afatanyije n’abandi, agira ibitekerezo byiza aribyo byavuyemo no gushinga ishuri afatanyije n’abandi banyamuryango, ko ariwe muntu wari mubantu bize amashuri menshi muri aka gace.

Mbonyinshuti Izayi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba yavuze ko isi yabaye umudugudu bikaba byaratumye abaturage babona amakuru k’urubanza ruri kubera mu Bubiligi rwa Fabien Neretse.

Yagize ati” Abaturage bo mu murenge wa Mataba bamaze kugera ku kigero cyo hejuru mu bijyanye n’imyumvire no gukurikirana amakuru kuko isi yabaye umudugudu. Amakuru tuba tuyafite tuyumva kuri radiyo ndetse no kuri murandasi kuko turasoma tukumva aho bigeze”.

Akomeza avuga ko abaturage bifuza ubutabera mu rubanza rwa Fabien Neretse.

Ati” Azaburanishwe kubyo aregwa ko yakoze birimo ibikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibimuhama azabihanirwe nibwo ubutabera buzaba bwakozwe. Kuba umuntu wize abaturage bumvaga vuba bafataga nk’umuntu w’umunyabwenge yagombaga kuba bandebereho mu bikorwa byiza, atari bandebereho mu bikorwa bibi birimo ibyaha bya Jenoside”.

Avuga kandi ko mubyo abaturage bavuga ari uko byari kuba byiza urubanza iyo ruburanishirizwa mu Rwanda, aho ibyaha byakorewe ityo bakabona uko batanga ubuhamya. Avuga ko nubwo babona amakuru atari bose, ko iyo urubanza ruza mu Rwanda byari gufasha n’abana bakiri bato bakamenya amakuru y’ibyabaye bakabyigiraho.

Urubanza rwa Neretse Fabien rumaze igihe kingana n’ukwezi kumwe kuko rwatangiye Tariki 07 Ugushyingo 2019. Ni urubanza rubera mu rukiko rwa rubanda I Buruseli mu gihugu cy’ububiligi. Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Paxpress wohereje abanyamakuru 2 muri uru rubanza ari nabo bafasha bagenzi babo bari mu Rwanda kubona amakuru no kuyatangariza abanyarwanda n’isi muri rusange.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →