Kayonza: Ukekwaho gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu yafatanwe imifuka 11 yayo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukuboza 2019 Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego yafashe uwitwa Murekatete Vestine ufite imyaka 42. Yafatanwe imifuka 11 irimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo uriya mugore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wabonye abantu binjiza imifuka munzu uriya mugore yari afitemo akabari agira amakenga arakurikirana aza gusanga ari amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “Mu gitondo cya kare umuturage yabonye abantu binjiza imifuka mu nzu uriya mugore yari afitemo akabari agira amakenga arakurikirana. Bigeze saa munani nibwo yabwiye Polisi ko ari amabuye y’agaciro, abapolisi bagiye yo basanga koko ya mifuka 11 irimo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti”.

CIP Twizeyimana avuga ko uyu Murekatete yari yarashinze akabari mu rwego rwo kujijisha kugira ngo ajye abona uko akora ubwo bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko buhombya igihugu ndetse bikabangamira n’abashoramari.

Yagize ati: “Bariya bantu bacuruza magendu baba bashaka guhunga imisoro kandi niyo yubaka igihugu. Ikindi ni uko hari abantu bashora imari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabaye y’agaciro mu Rwanda ariko iyo hari abantu barenga bakayacuruza mu buryo bwa magendu birabahombya”.

Murekatete ndetse n’amabuye yafatanwe bashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, ishami rikorera kuri sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Ndego.

Amabwiriza ya minisitiri No 001/minifom/2011 yo kuwa 10 werurwe 2011 yo kurwanya forode mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ingingo ya mbere ivuga ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi.

Ingingo ya 4 y’iryo tegeko ivuga ko amabuye y’agaciro yemerewe gutwarwa hanze y’imbago yacukuwemo ari agaragaza ibirombe yacukuwemo, apimwe kandi afunze n’ubujeni (tagged), kandi afite impapuro ziyaherekeza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →