Gasabo: Abagabo babiri bafatanwe inkoko 40 zapfuye bikekwa ko bari bagiye kuzigaburira abakiriya babo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019 ahagana saa sita z’ijoro Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba ku bufatanye n’abaturage bakoraga irondo bafashe uwitwa Bagaragaza Oscar ufite imyaka 38 y’amavuko na Mugabonake Emmanuel w’imyaka 23. Aba bombi bafatanwe inkoko 40 zipfushije ndetse zatangiye no kwangirika. Harakekwa ko bari bagiye kuzigaburira abakiriya babo aho bafite resitora mu kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko ubwo abanyerondo bari mu kazi babonye abantu bafite imifuka kandi bagenda ninjoro bagira amakenga barabahagarika.

Yagize ati: “Bakimara kubahagarika barebye mu mifuka bari bikoreye basanga harimo inkoko nyinshi zimaze iminsi zarapfuye, bahise bahamagara Polisi bayishyikiriza abo bagabo n’izo nkoko zapfuye”.

Yakomeje avuga ko abo bagabo bamaze gufatwa batabashaga gusobanura neza aho bavanye izo nkoko, birakekwa ko bari bazibye ahantu ariko bo bavuga ko baziguze ku bantu baza kumena imyanda mu kimoteri cya Nduba.

CIP Umutesi avuga ko igiteye inkeke cyane ni uko abo bagabo basanzwe bafite amaresitora mugasantere ka Gasanze n’ubundi bakaba ngo bari bagiye kuzitekera abakiriya babo. Izo resitora zabo abayobozi mu nzego z’ibanze bazisuye kugira ngo barebe ko nta zindi nkoko bari bagejejeyo basanga ntazihari ariko aho bakorera n’ibikoresho bakoresha bifite umwanda mwinshi hafatwa umwanzuro wo kuhafunga.

Aha niho umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ahera asaba abantu kwirinda kujya barira ahabonetse hose bitwaje ko hahendutse.

Yagize ati: “Bariya bagabo buri umwe yari afite resitora, ziriya nkoko bari bagiye kuzigaburira abakiriya, abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagiye yo basanga ni ahantu hari umwanda mwinshi cyane barazikinga. Turakangurira abantu kwirinda  gufatira amafunguro ahabonetse hose, ushobora kurira amafaranga make ariko wajya kwivuza ugakoresha menshi cyangwa ukaba wahasiga ubuzima”.

Kuri ubu Bagaragaza na Mugabonake bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakorwe iperereza ku nkomoko y’izo nkoko.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →