Ngoma: Ukekwaho gukora magendu yafatanwe ibiro 100 by’ifumbire yagenewe abahinzi

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2019 ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe umugabo witwa Twizeyimana Theoneste w’imyaka 40 ari kuri moto ifite icyapa RC 169 P itwaye ifumbire nyongeramusaruro ibiro 100 ayikuye mu karere ka Kayonza ayijyanye mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu mugabo yafashwe ubwo Polisi yari iri mu mukwabu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano wo gusaka abakora bakanacuruza inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Polisi ikorera mu murenge wa Remera ubwo yari iri muri iki gikorwa cyo gusaka izi nzoga zitemewe, nibwo mu masaha ya saa tatu z’igitondo babonye iyo moto ihanyuze ipakiye ibintu barayihagarika basanga ipakiye iyo fumbire babajije uwari uyitwaye aho akuye iyo fumbire n’aho ayijyanye abura ubusobanuro niko guhita bamufata”.

Twizeyimana Theoneste yahise ashyikirizwa ubuyobozi ngo akurikiranwe, yavuze ko iyi fumbire yayikuye mu karere ka Kayonza ari naho atuye akaba ngo yari ayishyiriye abahinzi bahinga amatunda muri ako karere ariko ntagaragaza abo yayiguze nabo cyangwa abayimuhaye.

CIP Twizeyimana avuga ko iyi fumbire abaturage baba bayihawe na leta ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo batemerewe kuba bayigurisha kimwe n’uko nta mucuruzi wemerewe kuyicuruza atabifitiye uburenganzira.

Yagize ati: “Iriya  fumbire leta iyiha abahinzi kugira ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo, umuturage ufashwe ayigurisha arahanwa, noneho byagera ku wagiye ayigura akayipakira akazayigurisha mu buryo bwa magendu arabihanirwa nk’abandi bose  bacuruza ibicuruzwa bya magendu byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Niyo mpamvu habaho ba rwiyemezamirimo bayirangura bazwi na leta bakayizana hafi y’abaturage ariko nabo bakagira amabwiriza yo kutarenza igiciro leta iba yarashyizeho”.

Yagiriye inama abagenerwa iyi fumbire, abacuruzi kimwe n’undi wese wifuza inyungu z’umurengera agacuruza iyi fumbire kubireka kuko nta cyiza cyabyo iyo abifatanwe bimugusha mu gihombo.

CIP Twizeyimana asaba buri wese kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuko bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’ iterambere ryacyo kuko imisoro iba inyerejwe ariyo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →