Icyizere cy’urujya n’uruza mu kwambuka imipaka ihuza u Rwanda na Uganda kiri mu minsi 45

Inama yo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 yabereye ku mupaka wa Gatuna/Katuna, igahuza Perezida Paul Kagame na Yoweli Kaguta Museveni, babifashijwemo n’abahuza aribo Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Joao Manuel Goncalves Lourenco wa Angola yagaragaje ko kongera kubona urujya n’uruza rw’abambukiranya imipaka bitati munsi y’iminsi 45 nyuma y’iyi nama ya none.

Impamvu igaragara yatumye iyi Minsi 45 ariyo yashingirwaho icyizere cyo kongera kubona urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda ni uko mu myanzuro igera muri ine igaragaza ko hari ibigomba kubanza kunozwa ndetse n’igihe impande zombie zihaye.

Muri iyi myanzuro, Abakuru b’Ibihugu bishimiye intambwe yatewe n’ibihugu byombi mu kugarura amahoro n’umwuka mwiza, hamwe no gushyira imbaraga mu kubahiriza ibyo impande zombi zagiye zumvikanaho.

Bishimiye kandi uburyo hasinywe amasezerano yo guhererekanya abantu buri gihugu gifite ( imfungwa cyangwa se abanyabyaha). Ibi bikaba byaranagiye bikorwa mu bihe bishize aho buri gihugu hari abo cyari gifunze cyarekuye.

By’umwihariko, Igihugu cya Uganda cyahawe igihe cy’ukwezi ko kugaragaza intambwe cyateye mu gukemura no gukuraho ibirego gishinjwa n’u Rwanda, ahanini bishingiye ku kuba Uganda icumbikira kandi igatera inkunga imitwe itandukanye igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uhereye ibumoso; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akurikiwe na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Joao Manuel Goncalves Lourenço wa Angola na Antoine Felix Tshisekedi wa DRC. Bari i Gatuna/Katuna.

Nyuma y’uku kwezi nibwo Komisiyo yashyizweho n’inama yabereye muri Angola igamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyatuma umubano w’ibihugu byombi wongera gusagamba, izareba niba koko ibyo Uganda yasabwe byarubahirijwe. Hanyuma iyi Komisiyo nibwo izatanga Raporo ku bakuru b’Igihugu, hanyuma nyuma y’iminsi 15 nibwo abakuru b’Ibihugu bazongera guhurira I Gatuna/Katuna ari nabwo hitezwe ko gukomorera urujya n’uruza rw’’abantu bambukiranya imipaka byazakorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →