Dr Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka PDI azira ruswa y’ibihumbi 500 yaketsweho akiri Minisititi

Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi-MINEDUC, Dr Isaac Munyakazi akaza gukurwa kuri uyu mwanya akekwaho kurya ruswa y’ibihumbi magana atanu(500,000Frws), kuri uyu wa 01 Werurwe 2020 yirukanwe burundu na Biro Politiki y’ishayaka PDI yabagamo.

Inama y’inteko rusange y’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(PDI), niyo yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC.

Mu gufata no kwemeza kwirukana burundu Dr Isaac Munyakazi muri iri shayaka ntangarugero muri Demokarasi nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, abagize biro politiki y’ishyaka bavuga ko badashobora kwihanganira amakosa bavuga ko yakoze.

Dr Isaac Munyakazi, yirukanwe muri Guverinoma mbere gato y’uko umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’Igihugu uba. Muri uyu mwiherero, iyirukanwa ry’uyu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ryagarutsweho na Perezida Paul Kagame, wananenze uyu muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri wariye ruswa, by’umwihariko ibihumbi magana atanu.

Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko bibabaje ku muyobozi nk’uyu urya ruswa. Yavuze kandi ko n’ibihamya by’uko yayiriye bihari, ko ndetse yayihawe n’ikigo cy’ishuri ryari mu myanya y’ijana rishaka ko arizana mu myanya myiza, ko kandi ibi byakozwe.

Abagize Biro Politiki y’ishyaka PDI, batangaje ko bitandukanije na Dr Munyakazi Isaac ku makosa yakoze yanatumye yirukanwa muri Guverinoma y’u Rwanda. Dr Isaac Munyakazi, yari asanzwe ari Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka rya PDI.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →