• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Dr Isaac Munyakazi yirukanwe mu ishyaka PDI azira ruswa y’ibihumbi 500 yaketsweho akiri Minisititi

Umwanditsi
March 1, 2020

Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi-MINEDUC, Dr Isaac Munyakazi akaza gukurwa kuri uyu mwanya akekwaho kurya ruswa y’ibihumbi magana atanu(500,000Frws), kuri uyu wa 01 Werurwe 2020 yirukanwe burundu na Biro Politiki y’ishayaka PDI yabagamo.

Inama y’inteko rusange y’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(PDI), niyo yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi-MINEDUC.

Mu gufata no kwemeza kwirukana burundu Dr Isaac Munyakazi muri iri shayaka ntangarugero muri Demokarasi nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, abagize biro politiki y’ishyaka bavuga ko badashobora kwihanganira amakosa bavuga ko yakoze.

Dr Isaac Munyakazi, yirukanwe muri Guverinoma mbere gato y’uko umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’Igihugu uba. Muri uyu mwiherero, iyirukanwa ry’uyu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ryagarutsweho na Perezida Paul Kagame, wananenze uyu muyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri wariye ruswa, by’umwihariko ibihumbi magana atanu.

Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko bibabaje ku muyobozi nk’uyu urya ruswa. Yavuze kandi ko n’ibihamya by’uko yayiriye bihari, ko ndetse yayihawe n’ikigo cy’ishuri ryari mu myanya y’ijana rishaka ko arizana mu myanya myiza, ko kandi ibi byakozwe.

Abagize Biro Politiki y’ishyaka PDI, batangaje ko bitandukanije na Dr Munyakazi Isaac ku makosa yakoze yanatumye yirukanwa muri Guverinoma y’u Rwanda. Dr Isaac Munyakazi, yari asanzwe ari Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka rya PDI.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga