Ibikorwa bihuriza abantu hamwe, kimwe n’abajya gusenga mu buryo bwose byahagaritswe
Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 hatangarijwe ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa Corona Virus( COVID-19), Leta y’u Rwanda yahise isaba ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi harimo no gusenga biba bihagaritswe.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo n’amateraniro y’abahura bagamije gusenga mu buryo butandukanye mu madini n’amatorero. Ibi bigomba gukorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo harebwe aho ibintu bigana.
Mu kiganiro yagiranye na igihe.com dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Niwo mwanzuro guverinoma yafashe, abantu bakoreshe ubundi buryo, bigishirize ku maradiyo, ariko muri ibi byumweru bibiri twirinde guhura nk’uko twajyaga duhura, kubera ko hari ibyago byinshi cyane ko abantu bakwandura ari benshi.”
Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije avuga ku mpamvu y’iki cyemezo yagize ati“Amateraniro ahagaritswe kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’indwara, kuko ntabwo tuzi abantu bose uriya muntu yahuye nabo, bose ntituzabasha kubamenya. Hashobora kuba hari n’undi uri ahongaho utaragaragaza ibimenyetso ariko uri kwanduza abantu, birashoboka. Amasomo twavanye muri iki cyorezo kuri iki cyorezo, hari icyo agomba kutumarira.”
Iki cyemezo cyo gusaba ko ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarikwa, kije nyuma y’uko mu Rwanda hatangajwe ko hari Umuhinde wayigaragaweho. Uyu kandi kimwe n’umuryango we bahise bashyirwa mukato. Ibyo kubuza abantu guhurira hamwe kandi byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa gatandatu aho ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru-FERWAFA ryahise ritegeka ko nta bafana bemerewe kwinjira ahabera ibikorwa byose by’imikino itegurwa n’iri shyirahamwe.
Photo/iyobokamana.com
Munyaneza Theogene / intyoza.com